Kuri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi mu karere ka Rubavu, hafungiye uwitwa Uzayisenga Senzira w’imyaka 28 y’amavuko usanzwe ukora akazi k’ubucuruzi buciriritse, ukekwaho kwinjiza mu gihugu , gucuruza no gukwirakwiza urumogi mu baturage. Uyu mugabo yafashwe mu ijoro ryo ku italiki ya 21 Kamena , afatiwe mu mudugudu w’Iyobokamana , akagari ka Mbugangari, mu murenge wa Gisenyi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Theobald Kanamugire yemeje amakuru y’ifatwa ry’uyu mugabo aho agira ati, "Ni byo koko, twahawe amakuru n’abaturage ko uyu mugabo avanye ruriya rumogi hakurya y’umupaka aruzanye mu Rwanda, tumutegera mu nzira yari yanyuzemo turamufata nyuma yo kumusangana urugera ku biro 45, ubu hari gukorwa ibisabwa ngo ashyikirizwe ubutabera."
Kuri iki gikorwa, CIP Kanamugire akaba yashimye uko cyagenze kandi asaba abaturage bose gutanga amakuru hakiri kare kugira ngo habeho kurinda no kurwanya ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge mu Rwanda kuko ibifatwa hafi ya byose biba byaturutse mu turere duturanye n’imipaka.
Aha yagize ati, "Uyu ni umusaruro w’ubufatanye n’abaturage kandi biri mu nyungu za buri muturarwanda wese kuko uru rumogi ni nyirabayazana w’ibyaha bitagira ingano ndetse n’umutekano muke rugeretse, utanze amakuru ku rumogi cyangwa ikindi kintu kinyuranyije n’amategeko aba atanze umusanzu we ku mutekano w’aho atuye n’uw’igihugu muri rusange. "
CIP Kanamugire arasaba kandi abanywa ibyo biyobyabwenge kubireka kuko nk’uko akomeza abivuga nta nyungu bakuramo uretse kubangiriza ubuzima no gufungwa nyuma yo gukora ibyaha binyuranye nko gukubita no gukomeretsa, gufata abagore n’abana n’ibindi byose bibagiraho ingaruka mbi tutaretse n’imiryango yabo.
Mu gusoza, yaboneyeho gushimira umuturage watanze amakuru kuri uru rumogi n’ababikora muri rusange mu gihugu hose, avuga ko ari igikorwa kireba buri wese kuko inzego zishinzwe umutekano zitagera neza ku nshingano zazo hatabayeho ubufatanye n’abaturage byose mu nyungu z’umutekano w’igihugu.
Yavuzeko naramuka ahamwe n’icyaha, Uzayisenga azahanisha ingingo ya 594 y’igitabocy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko muntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu kugeza kuri miliyoni eshanu. Mu gihe bikozwe mu rwego mpuzamahanga, ibihano byikuba kabiri.
Kinyarwanda
English











