Ikiyaga cya Kivu igice kiri mu karere ka Rubavu gikorerwamo ibikorwa bitandukanye birimo uburobyi kandi cyifashishwa mu rujya n’uruza rw’ibicuruzwa bitandukanye biva cyangwa biza mu Rwanda no hanze yarwo mu gihugu duhana imbibi.
Mu kiganiro twagiranye n’abagize impuzamakoperative akora umurimo w’uburobyi muri icyo gice ”Union des Cooperatives des Pecheurs de Rubavu-UCOPERU) ” ihuriwemo n’amakoperative 6, ikaba igizwe n’abarobyi 364; batubwiye ko bamaze kwiteza imbere ndetse bagira n’uruhare mu kwicungira umutekano wo mu mazi cyane cyane biturutse ku mikoranire myiza na Polisi ikorera mu mazi ndetse na Polisi y’u Rwanda muri rusange.
Ibi bikaba byarafashe indi ntera nyuma y’aho Polisi y’u Rwanda ibatereye inkunga y’amafaranga y’u Rwanda ya miliyoni imwe hagamijwe kuzamura no guteza imbere imikorere yabo.
Ubwo twaganiraga nabo tariki ya 27 Mata, Perezida w’impuzamakoperative yabo witwa Gakuru Jean Baptiste yagize ati:” Mu mwaka ushize wa 2016 nibwo Polisi y’u Rwanda yateye inkunga impuzamakoperative yacu y’abarobyi ingana na miliyoni imwe y’amafaranga. Iyi nkunga yaradufashije cyane kuko twongeyeho andi mafaranga make maze tugura moteri tuyishyira ku bwato bwacu ku buryo bwihuta cyane; ubu bidufasha gutabara vuba mu gihe hari bagenzi bacu barohamye kubera umuhengeri wo mu mazi, ndetse ubu bwato butuma dukumira abaroba mu buryo butemewe n’amategeko”.
Mugenzi we witwa Habarurema Jean Pierre, ashinzwe umutekano muri iyo mpuzamakoperative we, yavuze ko mbere mu kiyaga cya Kivu mu gice bakoreramo, harimo ba rushimusi benshi bashimutaga amafi akiri mato bakoresheje imitego yitwa “kaningini” itemewe hano mu Rwanda ndetse n’inzitiramibu, kubera ko ubwato bakoreshaga mu kubakumira bwari ubw’ibiti budafite moteri ku buryo bakoreshaga uburyo bwa gakondo (gukoresha ingashya) butihuta.
Habarurema yagize ati:” Ubu bwato bukoresha moteri bwaradufashije ku buryo ba rushimusi b’amafi baragabanyutse ku buryo turinda umusaruro wacu, abatunda ibiyobyabwenge babivana hakurya ndetse n’impfu zo mu mazi kubera ibisambo n’ubujura bwo mu kiyaga nabyo byaragabanyutse.”
Yavuze kandi ko akamaro k’iyo moteri bahawe na Polisi y’u Rwanda kagaragarira no mu musaruro basigaye babona kuko uruta uwo babonaga mbere yo kuyibona.
Ibi byashimangiwe na Yvette Mukashema akaba n’umubitsi w’’iyi mpuzamakoperative aho agira ati:” Mbere tutarabona inkunga ya Polisi y’u Rwanda ngo twigurire moteri y’ubwato, twabonaga umusaruro w’amafi w’ibiro 500 ku munsi ariko muri iki gihe dushobora no kubona umusaruro wa toni y’amafi ku munsi kubera gukumira ba rushimusi b’amafi twifashishije ubwo bwato bwa moteri.”
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rubavu, Senior Superintendent of Police (SSP) Callixte Kalisa we, avuga ko iyi nkunga Polisi y’u Rwanda yayibahaye kuko bagaragazaga ubushake bwo gukorana nayo mu kubungabunga umutekano wo mu kiyaga cya Kivu .
Yagize ati:” Mbere hashoboraga kubaho abacuruza urumogi n’ibindi biyobyabwenge bivanwa hakurya, abajura n’abandi bakoraga ibikorwa bibi bifashishije amazi mu guhunga aho babikoze ku mpande zombie; aba barobyi rero kuko bafite telefoni zacu baraduhamagaraga bakaduha amakuru tugatabara. Iyi nkunga bahawe yatumye imikoranire irushaho kuba myiza kandi yagize icyo yongera ku mutekano w’igice cy’amazi bakoreramo. Ubu dukorana inama nabo kenshi tugasangira amakuru bikadufasha gukumira ibyaha cyane cyane ibikorerwa mu gice bakoreramo.”
Mu butumwa bwe, SSP Kalisa yibukije abarobyi ko bagomba kuba maso bakirinda kuba bakoreshwa n’abanyabyaha bifashisha amazi nk’abatunda ibiyobyabwenge n’abandi, ahubwo bakajya batanga amakuru ku ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi ndetse na Polisi ikorera mu karere ka Rubavu kuri terefone 0788311149.
Kinyarwanda
English










