Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rubavu: Koperative z'abamotari zashyizeho amatsinda yo kurwanya ibyaha

Abamotari bo mu karere ka Rubavu bibumbiye mu ma Koperative abiri, bashyizeho amatsinda yo kurwanya no gukumira ibyaha (Anti-Crime Clubs).

Amakoperative yayashyizeho ni Moto Transport Cooperative (MOTOTRACO) igizwe n’abanyamuryango 214 n’aba Koperative Amajyambere Iwacu Gisenyi (KAMIGI) igizwe n’abanyamuryango 137. Gushyiraho ayo matsinda byabereye mu nama yahuje ayo makoperative tariki ya 22 Ukwakira 2015

Ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere, Inspector of Police (IP) Janvier Nsana, yitabiriye icyo gikorwa.

Mu kiganiro IP Nsana yagiranye na bo, yababwiye ati:"N’ubundi mwari musanzwe muri abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya no gukumira ibyaha, ariko buri umwe muri mwe yabikoraga ku giti cye.Ubu buryo mwashyizeho buzatuma murushaho kubikora neza."

Yababwiye kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga umwuga wa bo kugira ngo birinde gukora impanuka cyangwa kuziteza.

IP Nsana yababwiye kandi kujya barangwa n’amakenga mu gihe bari gukora umwuga wabo kugira ngo hato badatwara abantu bafite ibintu binyuranyije n’amategeko nk’urumogi cyangwa bagiye gukora ibindi bikorwa binyuranyije n’amategeko, kandi abasaba kujya bahita bamenyesha Polisi y’u Rwanda igihe batahuye ko umugenzi cyangwa undi muntu agiye kubikora cyangwa ari gutegura kubikora.

Uwatorewe kuba Umuhuzabikorwa w’itsinda rya MOTOTRACO, ari we Uwizeye Emmanuel, yagize ati:"Uyu mwuga wacu tuwukora nta nkomyi kuko hari umutekano usesuye mu gihugu.Tugomba rero kugira uruhare mu kuwusigasira twirinda kandi turwanya ikintu cyose gishobora kuwuhungabanya."

Nshimiyimana Felix, watorewe ubuhuzabikorwa bw’irya KAMIGI, yagize na we ati:"Iri tsinda twashyizeho rizadufasha kugera ku ntego twihaye yo kuba abafatanyabikorwa bahoraho ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya no gukumira ibyaha."

Yakomeje agira ati:" Ubu ni uburyo bwiza bwo guhanahana amakuru hagati yacu nk’abamotari  ndetse no hagati yacu na Polisi y’u Rwanda atuma dufatanya kubumbatira umutekano."

Yasabye bagenzi be kwirinda no kurwanya icyaha aho kiva kikagera, kandi bagakomeza gukorana neza na Polisi y’u Rwanda  bayiha amakuru yatuma haburizwamo ibyaha no gufata ababikoze cyangwa abafite imigambi yo kubikora. No mu karere ka Nyabihu , abamotari bahakorera nabo bari baherutse gushyiraho amatsinda yabo yo kurwanya no gukumira ibyaha mu kwezi gushize.