Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge Anti-Narcotics Unit (ANU) rikomeje ibikorwa byo kurwanya icuruzwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge birimo urumogi, mugo n’ibindi byose byangiza ubuzima bw’abantu bikanahungabanya umutukenano.
Akarere ka Rubavu ni kamwe mu turere dufatwa nk’inzira yinjirizwamo ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi ahanini bishingiye kumiterere y’aka karere. Umunsi ku munsi Polisi ikaba ikomeje gukora ibikorwa bigamije kurwanya abacuruza ibiyobyabwenge kandi kubufatanye n’abaturage ababyishoramo bakaba bakomeje gufatwa binyuze mu guhanahana amakuru.
Kuri uyu wa 28 Mata, mu murenge wa Gisenyi mu tugari twa Kivumu na Byahi hafatiwe abantu bane bafite udupfunyika 2468 tw’urumogi mu gihe mu murenge wa Busasamana hafatiwe ibiro 7 by’urumogi byose byafashwe na Polisi kumakuru yatanzwe n’abaturage.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira yaburiye abagikomeje ibikorwa by’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge kubireka kuko amayeri yose bakoresha bazafatwa.
Yagize ati,"Polisi ntihwema gukangurira Abaturarwanda kwirinda kwishora mu biyobyabwenge igaragaza ingaruka zo kubicuruza no kubinywa; ariko kugeza magingo aya haracyari ababikora. Abashyira imbere inyungu bakura mu kubicuruza ntibite ku ngaruka bigira ku babinywa bamenye ko inzego z’umutekano zahagurukiye kubarwanya. Ababyishoramo baragirwa inama yo kubireka bagakora ibindi byemewe n’amategeko."
Yibukije ko gushora amafaranga mu biyobyabwenge ari ukwikururira igihombo n’ubukene kuko iyo bifashwe bimenerwa muruhame ubifatanwe akagerwaho n’ibihano biremereye birimo igifungo n’ihazabu.
Abafatiwe muri ibi bikorwa byashyikirijwe Urwego rwigihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) kugirango hakorwe iperereza kubyaha bakekwaho.
Gutunda, gucuruza no gukwirakwiza ibyiyobyabwenge bihanwa n’ ingingo ya 263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange aho uwabikoze ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi(7) kugeza ku gifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Kinyarwanda
English










