Abapolisi 14 batangiye amahugurwa yerekeranye no gucunga umutekano wo mu mazi, azamara ibyumweru bibiri abera mu Karere ka Rubavu.
Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye n'Ikigo cy'Umuryango w'Abibumbye gishinzwe ubushakashatsi n'amahugurwa (UNITAR), yafunguwe ku mugaragaro na Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji, uyobora Ishuri rikuru rya Polisi (NPC) kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Gicurasi.
CP Mujiji yavuze ko amahugurwa ari amwe mu by'ibanze Polisi y'u Rwanda ishyiramo imbaraga mu rwego rwo kurushaho kwiyubaka no kongerera ubushobozi abapolisi mu byiciro bitandukanye.
Yagize ati: "Aya mahugurwa ajyanye n'ibikorwa byihariye byo gucunga umutekano wo mu mazi, agamije kongerera abapolisi bayobora ibyo bikorwa ubumenyi n'ubushobozi bizabafasha kuba abayobozi beza no kuzuza neza inshingano zo kubungabunga umutekano wo mu mazi."
CP Mujiji yashimiye ubufatanye busanzwe hagati ya Polisi y'u Rwanda n'Ikigo cya UNITAR n'uburyo gifasha mu mahugurwa aganisha ku gukora kinyamwuga.
Umuyobozi w'Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi (Marine Unit), ACP Elias Mwesigye yavuze ko aya mahugurwa akubiye mu byiciro bitanu by'amahugurwa yateguwe ku bufatanye n'Ikigo UNITAR, hagamijwe kubaka no guteza imbere imiyoborere y'ibikorwa byo kubungabunga umutekano wo mu mazi.