Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rubavu: Hakomereje ukwezi kwahariwe umutekano wo mu muhanda

kuri uyu wa kane tariki ya 14 Kanama, ukwezi kwahariwe ibikorwa by’umutekano wo mu muhanda kwakomereje mu ntara y’Iburengerazuba bikaba byabereye mu karere ka Rubavu umurenge wa Nyakiriba.

Iki gikorwa cyari kitabiriwe n’umuyobozi w’intara y’Iburengerazuba Mukandasira Caritas ari nawe wari umushyitsi mukuru, n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, kikaba cyaranzwe no gusiga irangi mu mirongo yagenewe kunyurwamo n’abanyamaguru bambukiranya muhanda (Zebra Crossing) mu muhanda unyurwamo n’ abajya cyangwa abava mu isoko rishya rya Nyakiriba, no guha ubutumwa abatwara ibinyabiziga abagenzi, urubyiruko rw’abanyeshuri n’abaturage bari aho bubakangurira kwirinda impanuka.  

Umuyobozi w’intara y’Iburengerazuba Mukandasira Caritas yabwiye abakoresha umuhanda cyane cyane abashoferi n’abamotari bari bitabiriye iki gikorwa, gufata iya mbere mu kwirinda no kurwanya amakosa atuma habaho impanuka zo mu muhanda, bagamije kurengera umutekano wo mu muhanda.

Yababwiye gucika ku mvugo yarangaga bamwe muri bo yavugaga ngo:’Aho gutinda mu ikorosi watinda mu bitaro”, kuko amagara aseseka ntayorwe.

Yasabye abari bitabiriye iki gikorwa kudaharira umutekano wo mu muhanda Polisi gusa, ahubwo buri wese akaba umupolisi w’ubuzima bwe n’ubwa mugenzi we.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yagarutse ku mpamvu zitera impanuka arizo  gutwara unaniwe , umuvuduko ukabije, kutubahiriza amategeko , abakoresha ibiyobwabwenge, uburangarare  ndetse n’izindi mpamvu zitandukanye.

IGP Gasana yasezeranyije abanyarubavu ko umumotari uzahiga abandi mu kurwanya no gukumira impanuka, mu kwezi k’Ukuboza Polisi y’u Rwanda izamuhemba moto, n’aho umuturage uzatanga amakuru ndetse akagaragaza uruhare runini mu gukumira no kurwanya impanuka nawe azahembwa bishimishije.