Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburengerazuba yongereye imbaraga mu bikorwa by’ubukangurambaga bwo kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwiza ry’ibiyobyabwenge ndetse n’bindi byaha muri rusange.
Muri ibyo bikorwa harimo ibiganiro ku bubi bw’ibiyobyabwenge itanga mu bigo by’amashuri, mu rubyiruko by’umwihariko, abakora imyuga itandukanye, abibumbiye mu makoperative ndetse n’abaturage muri rusange.
Ubukangurambaga nk’ubu bwatangiwe ku kigo cy’amashuri cya Muhato (Group Scolaire de Muhato) giherereye mu Murenge wa Gisenyi, akagari k’Umuganda umudugudu wa Muhato kuwa 14 Ukwakira 2016 bukaba bwatanzwe na Inspector of Police (IP) Solange Nyiraneza ushinzwe imikoranire myiza ya Polisi n’abaturage mu Karere ka Rubavu ari kumwe n’umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu karere ka Rubavu, Rwibasira J. Bosco
Hari kandi abagize itsinda ryitwa Amahoro rigizwe n’urubyiruko rwishyize hamwe rugamije gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge rukorera mu kagali Mbugangali umurenge wa Gisenyi ndetse na Rukirande Jean wari uhagarariye umuryango urwanya ukanakumira ibiyobyabwenge witwa OYES (Organization for the Youth Empowerment and Strive) ikorera mu karere ka Rubavu.
IP Nyiraneza yasobanuriye uru rubyiruko icyo ibiyobyabwenjye aricyo anabasobanurira ububi bwabyo harimo kubabuza kwiga, kugaragara mubikorwa by’urugomo, gutwara inda z’indaro n’ibindi
Yagize ati:" Nta cyiza cy’ibiyobyabwenge kubera ko ubifatanwe afungwa ndetse agacibwa ihazabu, kandi na byo bikangizwa.Ikindi kandi; ntibibuza umuntu kwibagirwa ibibazo afite; ahubwo bimwongerera ibindi."
IP Nyiraneza yarangije agira ati:"Ndizera ko mujya mwirebera ubwanyu uko bigenza ababinyoye. Ubwo mumaze gusobanukirwa ububi bwabyo, mubyirinde; kandi mugire uruhare mu kubirwanya mutanga amakuru y’ababinywa, ababikwirakwiza n’ababicuruza."
Rwibasira yasobanuriye uru rubyiruko imikorere y’ amatsinda y’urubyiruko rw’ abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha , abasobanurira akamaro kayo , aho byanatumye nyuma y’ubu bukangurambaga, uru rubyiruko rwose rwariyemeje kujya muri aya matsinda(anti-crime clubs).
Ubu bukangurambaga bwitabiriwe n’urubyiruko rw’abanyeshuri bagera ku 1590 n’abarezi babo bagera kuri 47 bakorera muri kiriya kigo.Mu bindi baganirijweho , hari ibijyanye n’inda z’indaro n’ububi bwazo maze abana b’abakobwa basabwa kubyirinda kuko bibagiraho ingaruka mbi zirimo guhagarika amashuri ndetse no kwandura indwara z’ibyorezo nka SIDA n’izindi.
Kaneza Alphonse wari uhagarariye umuyobozi w’ishuri akaba yarashimiye abatanze ibiganiro ku gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge no kwirinda inda z’indaro, abemerera ko azakomeza gukangurira abanyeshuri ashinzwe kurushaho gukurikiza inama bagiriwe.
Kinyarwanda
English










