Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rubavu: Hafatiwe udupfunyika 1000 tw’urumogi rwinjizwa mu gihugu

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) kuri uyu wa Kane tariki ya 07 Gicurasi ryafashe abasore batatu barimo kwinjiza mu gihugu udupfunyika 1000 tw’urumogi. Bafatiwe mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi avuga abafashwe ari Kayinamura Eustache w’imyaka 41,  Nkurunziza Jean Pierre w’imyaka 26 na  Maniraguha Felicien w’imyaka 28. 

CIP Karekezi avuga ko gufatwa kwabo byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bari babizi neza ko abo basore bacuruza ibiyobyabwenge.

Yagize ati “Umuturage yari afite amakuru ko bariya bantu urumogi bari buruzane mu murenge wa Rugerero ndetse yari afite telefoni zabo abahamagara nk’umukiriya ushaka kurugura. Nibwo yahitaga aha amakuru abapolisi barabafata.”

Bamaze gufatwa bavuze ko urumogi bari barukuye mu murenge wa Rubavu ngo baruhawe n’umuntu badashaka kuvuga. CIP Karekezi avuga ko urumogi ubusanzwe ruva mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ari naho abarufatanwa akenshi baba baruvanye.

 Ati  “Mu Rwanda nta hantu hahingwa urumogi, ikindi kandi inshuro nyinshi inzego z’umutekano zifata abacuruzi ibiyobyabwenge baba babikuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo. Na bariya barabeshya ko bari barukuye mu karere ka Rubavu ariko sibyo.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba yaboneyeho kongera gushimira abaturage bakomeje gufatanya na Polisi mu bikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi byaha. Yasabaye n’abandi gukomeza ubwo bufatanye mu rwego rwo kurwanya ibyaha mu gihugu.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.  Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.