Polisi ikorera mu karere ka Rubavu umurenge wa Nyamyumba kuri uyu wa 15 Mata yafashe ubwato bwari bupakiye magendu
Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yavuze ko kubufatanye n’abaturage Polisi ikorera mu murenge wa Nyamyumba yafatiye mu kiyaga cya Kivu abantu bane binjizaga ibicuruzwa byiganjemo inkweto n’imyenda bya caguwa mu buryo butubahirije amategeko.
CIP Gasasira yasabye abaturage kwirinda kwishora mu bucuruzi bwa magendu kuko ubikora ahura n’ingaruka nyinshi zitandukanye, abakangurira gukora ubucuruzi bwemewe n’amategeko.
Yagize ati “ Gucuruza magendu biteza igihombo ubikora kuko iyo afashwe amafaranga yashoye ndetse n’ayo yifuzaga kubona ntaba akiyabonye bigatuma abera umuzigo umuryango we warumwitezeho byinshi.”
CIP Gasasira akomeza avuga ko ntamuntu ukwiye kumva ko azakizwa no gucuruza magendu kuko amayeri yose akoreshwa yamenyekanye ubikora wese azafatwa.
Yagize ati “Mu minsi yashize hari abagendaga bihambiriraho magendu abandi bakayiheka nk’abana ariko bose bagiye bafatwa ntaho baragera,none nyuma yo gusanga mu mihanda ntaho babona baca bahisemo kunyura mu mazi naho ntanzira ihari yo kunyuzamo magendu mubireke kuko Polisi ntizihanganira umuntu wese ushaka gukora ibinyuranyije n’amategeko.”
Akomeza asaba abantu kureka gucuruza magendu bagakora ubucuruzi bwemewe n’amategeko kuko aribyo byonyine bizatuma iterambere ryabo rigerwaho.
Yagize ati “Murasabwa kureka ubucuruzi butemewe mugakora ubwemewe n’amategeko, kuko twese duhora twifuza iterambere kandi ntiwarigeraho unyereza imisoro ikwiye kuba yubaka igihugu.buri wese abe ijisho ryamugenziwe arwanye ushaka kwangiza iterambere ry’igihugu .”
Aba bose bafatiwe mu bikorwa byo kwinjiza ibicuruzwa bitandukanye mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko bashyikirijwe ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu(Revenue Protection Unit) mu karere ka Rubavu .

Kinyarwanda
English










