Mu bikorwa byo kurwanya ubucuruzi bwambukiranya imipaka bukozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko Polisi mu karere ka Rubavu yafashe ibicuruzwa bitandukanye byinjiye mu gihugu mu buryo bwa magendu.
Ibi bicuruzwa bigizwe n’ibiro 215 by’imyenda n’inkweto bya caguwa,ibitenge , amaduzeni 53 ya sesitomate n’ibindi birimo ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byose byafatiwe mu murenge wa Gisenyi mu kagari ka mbugangari ku mupaka muto (Petite bariere) uhuza u Rwanda na Kongo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) avuga ko ifatwa ry’aba bacuruzaga magendu rikomoka ku mikoranire myiza hagati ya Polisi n’abaturage.
Yagize ati “Twahawe amakuru ya bamwe mu bambutsa magendu amayeri bakoresha bityo ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu rikorera ku mupaka rirabigenzura niko gufata ibyo byose byari byambutse bidatanze umusoro.”
Akomeza avuga ko nubwo abinjiza ibi bicuruzwa bazwi nka ‘abacoracora’ usanga bakoresha amayeri atandukanye arimo kubyambariraho kubiheka mu mugongo n’andi menshi inzego z’umutekano zayatahuye ubikora wese azafatwa.
CIP Gasasira yagiriye inama abakishora mu bucuruzi butemewe n’amategeko kubireka kuko bubagusha mu gihombo.
Yagize ati “ Ufatanywe magendu yishyura imisoro ashyizeho n’amande bikamutera igihombo,n’ ubucyene we n’umuryango we. Magendu kandi isubiza inyuma iterambere ry’igihugu,kuko imisoro n’amahoro aribyo bigize ingengo y’imari ikoreshwa haba mu kubaka ibikorwa remezo n’ibindi byose bigeza igihugu ku iterambere”.
Itegeko rigenga ubucuruzi bwambukiranya imipaka, (East African community management act) ritegenya ko ‘uwafatiwe muri magendu ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugera ku myaka ibiri ndetse n’ihzabu ingana na kimwe cya kabiri cy’agaciro k’ibyo yafatanywe . Rinateganya ko ikinyabiziga cyafatiwemo gishobora gufatirwa burundu mugihe umushoferi wari ugitwaye acibwa amadorari y’Amerika atarenze 5000$.
Kinyarwanda
English











