Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rubavu yafatanye abantu babiri amacupa 1615 y’amavuta yo kwisiga yangiza uruhu azwi ku izina rya mukorogo.
Bafatiwe mu mukwabu wakozwe n’Ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC) ku wa Kane tariki 1 Gashyantare, mu mudugudu wa Mushoko, akagari ka Rwaza mu murenge wa Rugerero.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko gufatwa kwabo byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati: “"Abapolisi bo mu Ishami rishinzwe kurwanya magendu, bakimara kubona amakuru yizewe ko hari inzu yahinduwe iduka ry’amavuta yo kwisiga yangiza uruhu, yinjijwe mu gihugu n’abantu babiri bafatanyije ubwo bucuruzi, bakoze umukwabu hafatirwa mu cyuho umugore ufite imyaka 43 y’amavuko, wari uri muri iyo nzu yacururizwagamo.”
Amaze gufatwa hakurikiyeho gushakisha mugenzi we bafatanyaga na we aza gutabwa muri yombi, bashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Gisenyi kugira ngo hakomeze iperereza.
SP Karekezi yaburiye abakomeje kwishora mu bucuruzi bwa magendu n’ibitemewe ko ibikorwa byo kubashakisha bizakomeza bagafatwa bagakurikiranwa.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 266 ivuga ko Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira: umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).