Trending Now

Rubavu: Hafashwe imodoka itwaye amabaro 19 y’imyenda ya caguwa

Kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Ukwakira, mu murenge wa Rugerero, mu karere ka Rubavu ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu (RPU) ahagana mu masaha ya saa yine z’ijoro ryafashe imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux RAA 012 V yavaga mu Mujyi wa Gisenyi yerekeza mu Mujyi wa Kigali ipakiye amabaro19 y’imyenda ya caguwa, yinjiye mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Iyi modoka ikaba yari itwawe na  Sezirahiga Innocent w’imyaka 37 y’amavuko uvuga ko iyi myenda ari iya Nyandwi Christophe w’imyaka 27 y’amavuko.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba  Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira avuga ko iyi modoka yafashwe n’abapolisi ubwo bari mu muhanda n’ijoro bareba imodoka zambukiranya imipaka ndetse banasuzuma ibyo zitwaye.

Yagize ati “Nkuko bisanzwe mu kazi ka Polisi ikora amanywa n’ijoro, aba bapolisi bakora mu ishami ryo kurwanya magendu, bari mu Murenge wa Rugerero basaka imodoka zose zavaga Rubavu zerekeza Musanze na Kigali maze bahagaritse iyi modoka ya Sezirahiga basanga ipakiye amabaro 19 y’imyenda ya caguwa yinjiye mu gihugu idatanze imisoro isaga 2.000.000 frw.’’

Mu bisanzwe ibaro imwe y’imyenda ya caguwa yinjira mu gihugu isoze ibihumbi 140 frw bishatse kuvuga ko amabaro 19 yaragiye kunyereza imisoro iri hejuru ya miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda.

CIP Gasasira akaba ashishikariza Abanyarwanda kujya bafasha Polisi bayiha amakuru kugira ngo irwanye ibikorwa nk’ibi bya magendu bidindiza iterambere ry’Igihugu.

Yagize ati “Imisoro n’amahoro nibyo bivamo ibikorwa remezo, birimo ibitaro,imihanda, amashuri, amazi ndetse n’amashanyarazi. Murumva rero ko  hatabayeho ubufatanye mu kurwanya abanyereza imisoro Igihugu nta terambere cya geraho”.

Sezirahiga Innocent wafashwe atwaye iyi modoka yabwiye polisi ko iyo myenda ari iya Nyandwi bari bari kumwe mu modoka kuku ngo ari ikiraka yari amuhaye cyo kuyigeza i Kigali amubwira ko yasoze nta kibazo ifite.

Nyandwi Christophe witirirwa iyo myenda nawe avuga ko ayishyiriye umugore wo mu Murenge wa Gisozi, mu Karere ka Gasabo ari nawe nyirayo.

Amasezerano y’ibihugu bigize umuryango w’ Afrika y’Iburasirazuba, mu ngingo yayo 199, ivuga ko imodoka yose ifashwe yambukiranya imipaka itwaye ibicuruzwa bya magendu, umushoferi acibwa amande angana  n’ibihumbi bitanu by’amadorari y’Amanyamerika(5000$), imodoka n’ibicuruzwa bigafatwa naho nyir’ibicuruzwa agacibwa amande yikubye inshuro cumi(10) imisoro yaragiye kunyereza.

Imibare igaragaza ko ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu ryagaruje imisoro isaga miriyoni 354 mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’ingengo y’imari 2018-2019.