Ku itariki ya 20 Kamena, umugabo witwa Habiyaremye Tatien w’imyaka 36 y’amavuko wo mu murenge wa Nyamyumba akarere ka Rubavu yatawe muri yombi n’abaturage ubwo bamusangaga yuriye amapoto y’insinga z’ikigo gitanga amazi n’amashanyarazi (EWSA) arimo azikata ngo abone uko aziba.
Nk’uko Polisi ikorera muri ako karere ibitangaza, ngo uyu mugabo yitwikiriye ijoro, ubwo umuriro wari umaze kubura yurira ayo mapoto atangira gukata insinga z’amashanyarazi, nibwo abaturage bamubonye baramwifatira, nabo bahamagara Polisi.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburengerazuba Assistant Inspector of Police (AIP) Mvano Javan, yashimiye abo baturage kuba barafashe uwo mugizi wa nabi, abasaba gukomeza kwicungira umutekano n’ibintu byabo.
Yakomeje asaba abagizi ba nabi gucika kuri izo ngeso kandi bakirinda kwangiza ibikorwa by’iterambere, kuko biba byavuye mu misoro y’abaturage bityo bakaba baba badindiza iterambere y’abaturage by’umwihariko n’iry’igihugu muri rusange.
Yasoje asaba abaturage ba Rubavu gukomeza gukorana na Polisi yabo, bayitungira agatoki uwashaka guhungabanya umutekano wabo kugirango habeho gukumira no kurwanya ibyaha bitaraba.
Habiyaremye ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Gisenyi.
Kinyarwanda
English











