Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rubavu: Habereye ubukangurambaga ku kwirinda no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina

Ku wa gatatu tariki 20 Kamena uyu mwaka, Polisi mu karere ka Rubavu yagiranye ibiganiro  n’abaturage bagera kuri 500 bo mu murenge wa Gisenyi byabanjirijwe n’urugendo rugamije gukangurira abahatuye kwirinda ihohotera rishingiye ku gitsina, ndetse n’ibindi byaha.

Ubu bukangurambaga bwateguwe ku bufatanye bwa Polisi n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu ndetse n’Umuryango Rwamurec (Umuryango washinzwe n’abagabo mu rwego rwo guhuriza ibitekerezo hamwe hagamijwe kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina).

Abakoze urugendo barutangiriye ku kagari ka Kivumu rusorezwa kuri Petite Barrière; akaba ari ho habereye ibiganiro nyirizina.

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwampayizina Marie Grace yabwiye abari aho ko umuryango udashobora kugira imibereho myiza cyangwa ngo utere imbere mu gihe urangwamo ihohotera rjishingiye ku gitsina; abagira inama yo kwirinda icyo ari cyo cyose cyaba intandaro yaryo.

Yagize ati,"Ihohotera rishingiye ku gitsina ritera ubukene mu muryango,umutekano muke, ndetse n’amakimbirane; rimwe na rimwe avamo kwamburana ubuzima . Muharanire kugira imiryango irangwamo amahoro, kumvikana, kujya inama n’umutekano."

Ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka Rubavu, Chief Inspector of Police, Solange Nyiraneza yabwiye abitabiriye urwo rugendo ko ihohotera rishingiye ku gitsina rishobora gukorwa n’ibitsina byombi, aha yavugaga umugabo cyangwa umugore.

Yagize ati,”Iyo umugabo cyangwa umugore ahora atoteza cyangwa agahoza ku nkeke uwo bashakanye aba amukorera ihohotera rishingiye ku gitsina, ibyo bigatuma byabageza no ku kuvutsanya ubuzima."

Yongeyeho ko ibyo bikunze gukorwa cyane n’abanywi b’ibiyobyabwenge birimo Urumogi, Kanyanga n’ibindi; aboneraho kubasaba kwirinda ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose kugira ngo birinde ingaruka ziterwa no kubinywa.

CIP Nyiraneza yabasabye na none kujya batangira ku gihe amakuru yerekeranye n’imiryango irangwamo ihohotera cyangwa amakimbirane; abasa kandi buri wese kuba ijisho rya mugenzi we; bakarwanya ihohotera kubera ko riteza ubukene n’ibindi bibazo bitandukanye mu miryango.

Uhagarariye RWAMUREC, wari witabiriye ubu bukangurambaga, Nzabonimana Venant, yavuze ko bahisemo gukora uru rugendo rufite insaganyamatsiko igira iti:”Haranira kugira impinduka ukumira ihohotera rishingiye ku gitsina”, mu rwego rwo gukangurira abakoresha umupaka wa Petite Barrière n’abahaturiye kurwanya ihohotera rikorerwa abagore n’abagabo."

Mu ijambo rye, yakanguriye abari aho ko bakwiriye kwirinda ihohotera rishingiye ku gitsina; kandi abasaba kugira uruhare mu kurirwanya bagaragaza aho riri.

Nzabonimana yagize ati” Umugore cyangwa umugabo uhora uhohotera uwo bashakanye amuhoza ku nkeke bigira ingaruka ku bana babo bikagera no ku miryango yabo,abaturanyi n’Igihugu muri rusange, kuko kenshi ni bo mwumva bageraho bakicana; bityo umutekano ukaba urahungabanye. Kubirwanya bisaba ubufatanye; si ibya  Polisi gusa cyangwa inzego runaka; ahubwo bikwiye kuba ibya twese."