Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rubavu: Batatu bakwirakwizaga urumogi bafashwe

Polisi y'u Rwanda ikomeje ibikorwa  bwo kurwanya  ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge hirya no hino mu gihugu. Ni muri urwo rwego, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri, mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rubavu ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ryafashe abantu batatu  bacuruzaga  bakanakwirakwiza  ibiyobyabwenge mu baturage.

Muri ibi bikorwa hafashwe uwitwa Nyiragaju Hadidja Vumiliya na nyina Mwavita Consolée, bombi bafatanywe udupfunyika  ibihumbi 3,500 tw'urumogi, mugihe uwitwa Manizabayo Etienne we yafatanywe ibiro 18 nawe by'urumogi. Bose bafatiwe mu tugari dutandukanye two mu murenge wa Rubavu, mu karere ka Rubavu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi avuga ko abafashwe bose bafashwe bava mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo(DRC), ari naho baranguraga ibi biyobyabwenge bakaza kubicuruza mu Rwanda. Yavuze  ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.

Yagize ati: "Turashimira cyane abaturage bamaze kumenya ububi n'ingaruka z'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge. Kugira ngo bariya bafatwe byaturutse ku makuru twahawe n'abaturage."

CIP  Kayigi yakomeje avuga ko Vumiliya yafatiwe mu nzu kwa nyina Mwavita aho yari asanzwe afite ububiko bw'ibiyobyabwenge naho Manizabayo we yafashwe arimo kwambuka umupaka ava muri Congo. Yakomeje avuga ko ubukanguramba mu kurwanya ibiyobyabwenge butazigera buhagarara ndetse no kurwanya ababicuruza nabyo  bitazahagarara.

Yaboneyeho gushimira abaturage bamaze kumva ingaruka z'ibiyobyabwenge bakaba barimo gufasha Polisi kubirwanya. Yabasabye gukomeza gutangira amakuru ku gihe.

Yagize ati: "Ntabwo Polisi izigera ihwema kurwanya abakoresha ibiyobyabwenge n’ababikwirakwiza, ibiyobyabwenge birimo kwangiza ubuzima bw'abanyarwanda benshi abandi bagafungwa  bityo  igihugu cyacu kikadindira mu iterambere. "

Abafashwe Polisi yahise ibashyikiriza urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira  ngo bakurikiranwe ku cyaha bakoze. Mu gihe icyaha cyabahama bahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 20 na burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni makumyabiri (20,000,000 rwf) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30,000,000 rwf) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda.