Mu ijoro ryo kuwa 04 Mata Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu yataye muri yombi Ndayisenga Jean Damascene w’imyaka 23, ucyekwaho kwiba no kwangiza ibikorwa remezo, aho yafatanywe insinga zikwirakwiza umuriro w’amashanyarazi zireshya na metero magana abiri (200m).
Uyu yafatiwe mu murenge wa Nyamyumba mu kagari ka Kinigi mu karere Ka Rubavu ubwo inzego z’umutekano zari mu kazi kazo gasanzwe mu masaha y’ijoro; zigasanga Ndayisenga amaze gukata urusinga rw’amashanyarazi rureshya na metero 200.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira, yavuze ko uwafashwe yangiza ibi bikorwa remezo (insinga) bikwira kwiza amashanyarazi yagerageje kwiruka ariko ntibimuhire.
Yagize ati: “ irondo ryari mu kazi nk’ibisanzwe. Ryabonye umuntu umanuka ku giti cy’amashanyarazi afite urusinga, amaze kugera hasi bamubajije ibyo yarimo akora; ashaka kwiruka ariko ahita afatwa, bamusangana urutsinga rw’amashanyarazi rureshya na metero 200 yarangije kurukata. Ubu acumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Rubavu mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane amakuru kuri ubwo bujura.’’
CIP Gasasira akomeza asaba abaturage kuba maso muri iki gihe cy’imvura kuko hari abitwikira ijoro bagakora ibyaha bitandukanye birimo ubujura no konona ibikorwa remezo..
Yagize ati: “Muri iki gihe cy’imvura ikunze kugwa mu gihe cya nijoro murasabwa kuba maso, mugakaza amarondo kuko hari abashobora kwitikira ijoro bagakora ibikorwa by’ ubujura burimo gutobora amazu, kwangiza ibikorwa remezo birimo no guca insinga z’amashanyarazi n’ibindi.’’
Yakomeje asaba abaturage ko mugihe babonye umuntu badasanzwe bazi mu gace batuyemo bajya bagira amakenga bakihutira kubimenyesha inzego z’ubuyobozi zibegereye.
Yagize ati: ‘’ Ahenshi abafatirwa mu bikorwa by’ubujura usanga baba badatuye muri ako gace. Ningombwa ko mushishoza; aho mugize impungenge mugatangira amakuru kugihe ku nzego z’umutekano tukabasha kuburizamo ibikorwa byabo bitaragerwaho.’’
Ingingo ya 406 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese wangiza ku bushake, usenya cyangwa wonona, ku buryo ubwo ari bwo bwose, burundu cyangwa igice kimwe, amazu, amateme, ingomero, impombo z’amazi n’inzira yazo, imihanda, inzira za gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku nshuro icumi (10) z’agaciro k’ibyangijwe.
Kinyarwanda
English










