Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rubavu: Abikorera imizigo basabwe kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge

Abakora umurimo wo gupakira, gupakurura no gutunda imizigo bagera kuri 50 bo mu karere ka Rubavu basabwe gushyira ingufu mu gukumira ibyaha cyane cyane baba maso mu kumenya imizigo baba bikoreye hagamijwe kurwanya ibiyobyabwenge.

Ubu butumwa babuhawe ku wa 17 Ukuboza mu nama bagiranye n’ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere ,  Inspector of Police (IP) Solange Nyiraneza, iyo nama ikaba yarabereye mu cyumba cy’inama cy’umurenge wa Gisenyi.

Mu butumwa yabagejejeho, IP Nyiraneza yabwiye ati,"Abacuruza ibiyobyabwenge bashobora kubifashisha mu kazi kanyu; ni yo mpamvu mugomba kumenya imizigo muba mutwaye. Mu gihe mubonye umuntu ufite ibiyobyabwenge mujye muhita mubimenyesha Polisi ako kanya."

Yakomeje abibutsa ko ari ngombwa ko na bo bagira uruhare mu gukumira ibyaha batanga amakuru vuba y’icyo babonye cyahungabanya umutekano kugira ngo habeho gukumira hakiri kare.

Yabasabye kandi kujya banakangurira bagenzi babo b’urubyiruko kubahiriza amategeko cyane cyane birinda kunywa ibiyobyabwenge.

Yakomeje ababwira ko bafite uruhare runini mu kubaka igihugu; aho yavuze ko kubigeraho bisaba ko baba bafite ubuzima buzira umuze; aha akaba yaragize ati,"Kunywa ibiyobyabwenge bituma ubikora agira imyitwarire itari myiza nk’ubujura, gufata abagore n’abakobwa ku ngufu , urugomo n’ibindi,... ku buryo bigira n’ingaruka ku bukungu n’iterambere by’igihugu.  Ni yo mpamvu tubakangurira kutabyishoramo, ahubwo mukajya muduha amakuru y’ababikoresha."

Umuyobozi w’ishyirahamwe ryabo, Ngizimana Evariste, mu izina ry’abitabiriye inama yavuze ko biyemeje kugira uruhare rugaragara mu gukumira ibyaha ndetse no kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kubirwanya.