Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rubavu: Abaturage bibukijwe ko umutekano ari inkingi y’iterambere

Mu rwego rwo gukomeza guha imbaraga imikoranire myiza hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage no gusabana na bo, ku cyumweru tariki ya 7 Gicurasi Ikipe y’umupira w’amaguru ya Polisi y’u Rwanda ikorera mu ntara y’Uburengerazuba yakinnye umukino wa gicuti n’Ikipe y’abacuruzi bo mu karere ka Ngororero, nyuma y’umukino abaturage bahabwa ubutumwa bwo gukomeza kubumbatira umutekano kuko ari wo nkingi y’iterambere.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba, Assistant Commissioner of Police (ACP) Emmanuel Karasi, yasabye abitabiriye uyu mukino kwirinda ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko, barushaho gukumira no kurwanya icyahungabanya umutekano u Rwanda rumaze kugeraho.

ACP Karasi yavuze ko imikino ari bumwe mu buryo Polisi y’u Rwanda isabanamo n’abaturage, binyuze muri ubwo busabane ikabakangurira gukomeza kwibungabungira umutekano no gukomeza ibikorwa by’iterambere.

Yagize ati,"Iyo abaturage basabana na Polisi yabo, bakomeza kuyiyumvamo, kandi bakayifasha kubungabunga umutekano no kurinda ibyiza byagezweho. Mukomeze gufatanya na Polisi yanyu, mutangira amakuru ku gihe y’ikintu cyose cyahungabanya umutekano, kuko nta mutekano; ibikorwa byanyu; byaba iby’ubucuruzi n’ibindi byose mukora ngo mwiteze imbere ntibyashoboka."

ACP Karasi yakanguriye abacuruzi by’umwihariko n’abaturage muri rusange kwirinda gucuruza no kugura ibicuruzwa bya magendu kuko magendu imunga ubukungu bw’igihugu.

Yabakanguriye kandi kuba ijisho ry’umuturanyi no kujya batanga amakuru ku gihe yatuma hakumirwa ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko no gufata uwagikoze cyangwa utegura kugikora.

Yagize ati,"Polisi y’u Rwanda ishyira imbaraga mu gukumira ibyaha kuruta guhana ababikoze cyangwa abategura kubikora. Ni byiza ko mwatangira amakuru ku gihe y’ikintu cyose mubona gishobora guhungabanya umutekano w’aho mukorera ibikorwa byanyu n’aho mutuye."

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Ndayambaje  Godefroid na we wari witabiriye uyu mukino, yashimiye Polisi y’u Rwanda muri iyi ntara kubera uko gusabana n’abaturage binyuze mu mukino w’umupira w’amaguru, anasaba abacuruzi n’abaturage bari bitabiriye uwo mukino kuzashyira mu bikorwa inama bagiriwe.

Uyu mukino wari wanitabiriwe n’Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Sinamenye Jeremie.

Umukino warangiye ikipe y’umupira w’amaguru ya Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Uburengerazuba itsinze iy’abacuruzi bo mu karere ka Ngororero igitego kimwe ku busa (1-0).