Abaturage b’ umurenge wa Kanama bakanguriwe kwirinda inzoga z’inkorano kuko zibangiriza ubuzima ndetse zikaba zanaba intandaro y’umutekano muke dore ko abazinywa usanga bakora urugomo rukabije no gusambanya abagore n’abakobwa ku ngufu igihe bamaze gusinda.
Ibi n’ ibyagarutsweho ejo tariki ya 13 Ugushyingo, mu muhango wo kumena inzoga y’inkorano ya ndururu ingana na litiro 2,940, umuhango wo kumena iyi nzoga wari witabiriwe n’abaturage muri uwo murenge.
Iyi nzoga nkuko Polisi muri ako Karere ibitangaza, yafashwe iri mu modoka ifite pulake ya RAB 376C, iyi modoka ikaba yarerekezaga ivuye mu Murenge wa Rugerero yerekeza mu Karere Nyabihu aho bivugwa ko yari igiye ku gurishwa.
Polisi yabashije gufata umushoferi wari uzitwaye ariko we akavuga iyo nzoga ko yari iyo uwo bita Habimana Claude utuye mu mudugudu Rohero ,akagali ka Rwaza umurenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu.
Iyi nzoga yengwa ku ruvangitirane, rw’ibitoki, isukari, amasaka ndetse n’umusemburo bakoresha amandazi, bivugwa ko abayikora baba bayishyiramo ifu isewe mu matafari atwitswe kugira ngo ibashe kugira ibara ry’umutuku.
Mw’ijambo yagejeje kubari bitabiriye kino gikorwa, Madam Uwase Carine umuyobozi w’ Akarere ka Rubavu ushinzwe irangamimerere, yagaye abenga inzoga z’inkorano abasaba ko bakwiye gubicikaho kuko ari icyaha kandi gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.
Yavuze ko bene izo nzoga kandi zangiza ubuzima bw’abazinywa kuko zibatera indwara zitandukanye ibi bigashobora no kubaviramo kubura ubuzima.
Inspector of Police Nyiraneza Solange, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi byo gukumira ibyaha mu Karere ka Rubawe we yasabye abaturage kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ibyaha bageza amakuru ku gihe inzego z’umutekano.
Abaturage bagize icyo bavuga muri uwo muhango bagaragaje ukutishimira abenga bene izo nzoga aho bavuze batihanganira nagato umuntu wese ushobora ku bagaburira bene ziriya nzoga kuko bazibana nk’uburozi.
Kinyarwanda
English











