Kuwa 13 Gshyantare, mu murenge wa Kanzenze, mu karere ka Rubavu, habereye inama y’umutekano yaguye yahuje abaturage bo muri uyu murenge, inzego z’ibanze ndetse n’abayobozi mu nzego z’umutekano.
Mu rwego rw’umutekano, byagaragaye ko muri uyu murenge higanje ibyaha bijyanye ndetse n’urugomo rukorwa ahanini n’abashumba, ibyaha byo gukubita no gukomeretsa byose bituruka ku businzi bw’inzoga z’inkorano zikunze kugaragara muri uyu murenge wa Kanzenze.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda ikorere muri aka karere ka Rubavu Senior Superintendent Christian Safari, yasabye abaturage gucika ku nzoga izwi ku izina rya Sky ituruka mu bihugu by’abaturanyi ndetse no gucika ku zindi nzoga z’inkorano zikunze kuhagaragara.
SSP Safari yagize ati”Hari amakuru dufite y’abashumba bafite urugomo, aho ugasanga bahutaza abaturage,hari abantu dufata barwanye bagakomeretsanya; byose twaje gusanga bituruka ku businzi bwa ziriya nzoga z’inkorano. Turabasaba ko mwacika kuri ziriya nzoga kugira ngo dukomeze twiyubakire igihugu gifite umutekano”.
Yakomeje asaba abaturage kujya bagenzura neza abantu bagiye guha akazi k’ubushumba kuko hari abo usanga bakora batagira ibyangombwa bibaranga ndetse harimo n’abafite imyitwarire mibi.Yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe ikintu cyose babona cyahungabanya umutekano w’aho batuye.
Iyi nama yari iyobowe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert; aho yasabye abaturage kongera imbaraga mu isuku, kwirinda amakimbirane yo mu miryango n’ibindi.
Yagize ati”Mushyire imbaraga nyinshi mu kugira isuku, haba ku mubiri, ku myenda mwambara,ibiryo murya aho mutuye n’ahandi…..,burya isuku niyo soko y’ubuzima. Hari ibirego bijya bitugeraho by’ubwone,ibi kandi bituruka ku nka dukunze kubona zizerera ku misozi, inka zigomba kuba mu biraro”.
Yakomeje asaba imiryango ibana itarasezeranye gusezerana vuba imbere y’amategeko mu rwego rwo kwirinda ibibazo bikunze kugaragara mu miryango.
Iyi nama yari yitabiriwe n’abaturage babarirwa hagati y’igihumbi na 500 n’ibihumbi 2. Mu gusoza iyi nama abaturage bahawe imwanya bababaza ibibazo ndetse banatanga ibitekerezo. Bashimiye abayobozi uburyo babegera bakabagira inama, bizeza ubufatanye n’inzego z’umutekano mu kurwanya no gukumira ibyaha muri rusange.
Kinyarwanda
English











