Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

RUBAVU: Abashinzwe umutekano basabwe kongera imbaraga mu kurwanya ibyaha

Kuri iki cyumweru tariki ya 24 Mata, mu Karere ka Rubavu kuri Sitade Umuganda habereye inama yahuje inzego z?umutekano zitandukanye, aho zasabwe kongera imbaraga mu kurwanya ibyaha bigaragara muri aka Karere, birimo ubujura, gukubita no gukomeretsa, ndetse n? ibyaha byambukiranya imipaka.

Iyi nama y?umutekano yayobowe n?umuyobozi w?akarere ka Rubavu; Kambogo Ildephonse, ari kumwe n?umuyobozi wa Polisi muri aka Karere; Senior Superintendent of Police (SSP) Aphrodis Gashumba. Iyi nama kandi yanitabiriwe n?abayobozi b?inzego zibanze, abanyerondo 400 bakorera mu mirenge ya Gisenyi, Rubavu, na Rugerero.

Kambogo yashimiye abanyerondo uruhare bagira mu gufasha inzego z?umutekano mu gucunga umutekano ndetse no gufasha mu iyubahirizwa ry?amategeko.

Yagize ati: ? Abaturage ntibashobora gutera imbere nta mutekano bafite, kandi Polisi ntishobora kuba ahantu hose, Ubuyozi bwa Karere buzirikana uruhare rwanyu n?uburyo mufasha inzego z?umutekano mu gutuma habaho ituze n?umutekano mu Karere ka Rubavu, kuko umutekano ari yo nkingi ya mwamba ituma ishoramari ryiyongera haba mukarere ka Rubavu ndetse no ku gihugu muri rusange.?

Yakomeje abagira inama yo kwirinda ubusinzi, n?indi myitwarire mibi yose ishobora gutuma batakaza icyizere bagirirwa n?abaturage, anabizeza ko ubuyobozi buzakomeza kubafasha ibishoboka byose mu rwego rwo kunoza akazi kabo.

SSP Gashumba yashimiye irondo ry?umwuga uburyo ryagaragaje ubwitange, haba mu gihe cy?iminsi mikuru ndetse no mu cyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w?1994.

Yagize ati:? Turabashimira umusanzu wanyu mu gufasha inzego z?umutekano, haba mu gihe cy?iminsi mikuru ndetse no mu cyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, ibi kandi turizera ko muzanabikora mugihe inama izahuza abayobozi b?ibihugu bikoresha ururimi rw? icyongereza (CHOGM) izaba iteraniye mu Rwanda mu kwezi kwa Kamena.?

SSP Gashumba yasoje abasaba kongera imbaraga mu guhashya ibyaha bikunze kugaragara mu karere ka Rubavu birmo ubujura, gukubita no gukomeretsa, ubucuruzi bwa magendu, n?ibindi byaha bitandukanye.