Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rubavu: Abanyeshuri bo mu ishuri rya GS Amahoro bakanguriwe kurwanya ibyaha

Abanyeshuri nabo kimwe  nk’abandi banyarwanda barakangurirwa kugira uruhare mu kurwanya ibyaha bitandukanye birimo gukoresha ibiyobyabwenge, kurwanya ihohoterwa, icuruzwa ry’abantu, kubahiriza amategeko muri rusange ariko by’umwihariko bakirinda ibyabashora mu ngeso mbi zabangamira imyigire yabo.

Ubu ni bumwe mu butumwa bwatanzwe na Polisi y’u Rwanda ikorere mu karere ka Rubavu ubwo yahuraga n’abanyeshuri 400 bo muri G.S Amahoro  iherereye mu murenge wa Gisenyi   ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 17 Kamena.

Iyi nama yateguwe ku bufatanye bwa Polisi ikorera muri Rubavu n’Itorero rya Anglican Church of Rwanda, doyosezi ya Kivu, yari iyobowe n’umuyobozi wa Mothers Union, Claudine Ahimana ari kumwe Inspector of Police(IP) Solange Nyiraneza, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu kurwanya ibyaha mu karere ka Rubavu ndetse na  Dr Fedele Havugimana wari wavuye ku bitaro bya Gisenyi.

Mu mpanuro IP Nyiraneza yabahaye,  yasabye abo banyeshuri kwitandukanya n’icyitwa ikiyobyabwenge aho kiva kikagera kuko ari nyirabayazana w’ibyaha hafi ya byose , n’ibindi byose byaba intandaro yo kudakurikirana neza amasomo yabo.

Yabaganirije kandi ku ihohoterwa abasobanurira ko  rigira ingaruka mbi kandi nyinshi zirimo, nko kwandura indwara zidakira nka Sida, gutwara inda zidateganyijwe, kuva mu ishuri n’izindi nyinshi.” Yakomeje abasaba kwirinda ikintu icyo aricyo cyose cyabarangaza ntibakurikire amasomo yabo neza.

Yaboneyeho gusaba abo banyeshuri nabo kugira uruhare mu kubungabunga umutekano, ariko cyane cyane batanga amakuru y’ibyaha bishobora gukorerwa ku mashuri kugira ngo habeho kubikumira bitaraba.

Dr Havugimana we wibanze ku buzima bw’imyororokere, yagiriye inama abanyeshuri kurangwa n’imyitwarire myiza ituma batishora mu busambanyi kuko bubagiraho ingaruka zitagira ingano ariko cyane cyane harimo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse no gutwara inda zidateganyijwe, impamvu ikunze kuvana abana b’abakobwa mu mashuri yabo kandi abenshi bikaba birangiriye aho.

Dr Havugimana yagize ati:”Ubuzima bwanyu ni mwe ubwanyu muzagena uko buzamera mu gihe kizaza kandi iki nicyo gihe cyo kubitegura.”

Madamu Ahimana uyobora Mothers Union ibarizwa mu itorero Anglica Church of Rwanda, yashimiye byimazeyo Polisi y’u Rwanda kuba yaratekereje kuganiriza  abanyeshuri ku ihohoterwa, kurwanya ibiyobyabwenge ndetse n’icuruzwa ry’abantu  kuri we, arasanga ibiganiro nk’ibyo ari ingenzi kuko bituma abanyeshuri bamenya ububi bw’ibiyobyabwenge bityo hagafatwa ingamba zo kutabyishoramo.

Ahimana  yavuze kandi ko ibiganiro nk’ibi hagati y’abanyeshuri na Polisi bituma abanyeshuri bunguka ubumenyi butandukanye bityo bakamenya ibyaha bitandukanye. Uyu muyobozi yabivugiye ko hari ubwo abanyeshuri bakora bimwe mu byaha batazi ko aribyo.

Angelique Nyiragatete wiga mu mwaka wa kane kuri GS Amahoro yavuzeko yishimiye kuba Polisi yabasuye ikabaganiriza ku byaha bitandukanye ndetse n’uburyo bagomba kwitwara mu birebana n’imyororokere yabo

Yagize ati:”Kuri njye, ndabona izi nyigisho zigamije kuduha icyerekezo cyiza ndetse no kubafasha kuzavamo abaturarwanda beza.”

Uyu munyeshuri yasabye bagenzi be gufatanya bakarwanya ihohoterwa ndetse bagaharanira buri gihe kuba intangarugero bakora ibyo ababyeyi ndetse n’igihugu kibategerejeho kandi bagatangira amakuru ku gihe.