Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rubavu: Abanyeshuri biga mu bigo bine bashyizeho umunani yo gukumira ibyaha

Abanyeshuri biga mu bigo bine by’amashuri yisumbuye byo mu karere ka Rubavu, ku wa kane tariki 8 z’uku kwezi bashyizeho amahuriro umunani yo gukumira ibyaha; ni ukuvuga abir’abiri muri buri shuri.

Muri buri Kigo hashyizweho ihuriro ryo gukumira ukwishora mu biyobyabwenge n’irishinzwe gukumira no kurwanya SIDA n’inda mu bangavu. Hanavuguruwe kandi amahuriro yo kurwanya ukwishora mu biyobyabwenge yari asanzweho muri ibyo bigo.

Ibigo byashyizemo amahuriro mashya ni Urwunge rw’amashuri rw’Amahoro, urw’Umubano I, urwa Kanembwe I n’Urwunge rw’amashuri Saint Joseph.

Ibi uru rubyiruko rwabikoze nyuma yo kunyurwa n’inyigisho rwaherewe mu biganiro rwagiranye na Polisi y’u Rwanda byibanze ku biyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu no kwirinda SIDA n’inda mu bangavu.

Umuhuzabikorwa w’Ihuriro ryo mu Rwunge rw’amashuri rw’Amahoro ryo gukumira no kurwanya ukwishora mu biyobyabwenge, Tuyizere Fortuné yavuze ko bafashe icyemezo cyo kwibumbira hamwe kugira ngo batange umusanzu mu gukangurira Umuryango nyarwanda kwirinda ibiyobyabwenge .

Yagize ati,"Urubyiruko ni amaboko n’imbaraga by’Igihugu. Iyo rwishoye mu biyobyabwenge bigira ingaruka ku hazaza harwo ndetse no ku iterambere ry’Igihugu muri rusange. Twe  twamenye ububi bw’ibiyobyabwenge; ni natwe tugomba gufata iya mbere mu gukangurira abandi kubireka no kubyirinda. Ni muri urwo rwego twashyizeho iri huriro kugira ngo igihe duhuye twungurane ibitekerezo ku buryo twakangurira abandi kwirinda  kubitunda, kubicuruza, kubinywa no kubikoresha tunabereka ingaruka zabyo."

Uwatorewe inshingano z’Ubuhuzabikorwa bw’iryo gukumira icuruzwa ry’abantu ryo muri iri shuri (Urwunge rw’amashuri rw’Amahoro),Umuhoza Clemence  yavuze ko mu bukangurambaga bwabo bazajya babwira urundi rubyiruko amayeri akoreshwa n’abantu bajyana abandi kubacuruza; aha kaba yaragize ati,"Tuzajya tubwira urubyiruko bagenzi bacu kurangwa n’amakenga kugira ngo batagwa mu mutego w’abashaka abo bajya gucuruza. Tuzajya tubabwira ko bagomba kumenyesha Polisi n’izindi nzego zibishinzwe igihe cyose hari uwo bacyekaho ibi byaha."

Mu butumwa yagejeje ku biga mu Rwunge rw’amashuri rwa Kanembwe I, ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka Rubavu, Chief Inspector of Police (CIP) Solange Nyiraneza yashimye urwo rubyiruko ku bw’ayo mahuriro rwashyizeho; arusaba kwigisha ibyiciro byose kwirinda ibiyobyabwenge babwira abo baganira ko bitera uburwayi; kandi ko bitera uwabinyoye gukora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa; bikanagabanya ubushobozi bwo gutekereza n’ubwo gukora imirimo isaba imbaraga.

Yababwiye ati,"Mujye mubwira urubyiruko bagenzi banyu ko kunywa ibiyobyabwenge bishobora kubatera kwishora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi bukurikirwa n’ingaruka zirimo gutwara inda; hanyuma mubakangurire kwirinda kubyishoramo."

Yagiriye inama abanyeshuri b’abakobwa yo kwirinda ababashukisha impano zitandukanye; aha akaba yarababwiye ko abenshi baba bagamije kubashora mu busambayi bwabaviramo gutarwa inda n’izindi ngaruka zirimo kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Aganira n’abiga mu Rwunge rw’amashuri rw’Amahoro ku icuruzwa ry’abantu, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yagize ati,"Abajyanwa gucuruzwa bizezwa imirimo myiza mu mahanga n’ibindi bitangaza. Iyo bagejejweyo bakoreshwa imirimo ivunanye kandi y’agahato; ku buryo hari n’abashorwa mu busambanyi ku gahato; abandi bakabagwa bagakurwamo zimye mu ngingo z’umubiri zikagurishwa."

Yababwiye na none ati,"Nihagira ubizeza ibyo bitangaza ntimukabyihererane ahubwo muzabimenyeshe ababyeyi banyu cyangwa ababarera, inshuti, abayobozi b’inzego z’ibanze na Polisi kugira ngo niba ari abashaka kujya kubacuruza bafatwe."