Polisi y’ Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu ku itariki 9 Werurwe yatanze ibiganiro mu bigo by’amashuri 5 biri muri aka karere. Ni muri gahunda Polisi y’u Rwanda yatangiye mu gihugu hose yo gukangurira abanyeshuri mu bigo by’amashuri bigamo kwirinda ibiyobyabwenge,inda zitateguwe, icuruza ry’abantu n’ibindi byaha.
Abanyeshuri baganirijwe ni abo muri College Inyemeramihigo, Ishuri ry’Ubumenyi rya Gisenyi (Ecole des Sciences de Gisenyi), ETAG, ESRF n’Ishuri ryisumbuye “Umubano” II.
Muri Ecole de Sciences de Gisenyi ibiganiro byatanzwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburengerazuba Chief Inspector of Police(CIP) Innocent Gasasira. Mu kiganiro cye yasobanuriye abanyeshuri amoko y’ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo, anabasaba kubyirinda kugirango batangiza ahazaza habo kandi aribo mizero y’ Igihugu.
Yagize ati” Ku myaka yanyu muracyari bato, mugomba kwirinda kwishora mu biyobyabwenge n’ibisindisha mu buryo ubwo aribwo bwose. Uretse kuba mwafatwa mugafungwa, mwaba mwiyangirije ubuzima, mutaretse n’ubw’igihugu kuko ni mwe Rwanda rw’ejo.”
Ku ruhande rw’abakobwa yakomeje abakangurira kwirinda ikintu cyose cyatuma baterwa inda imburagihe, abagaragariza ko bigira ingaruka mbi ku miryango yabo ndetse n’igihugu muri rusange.
CIP Gasasira yagize ati:”Mugomba kwirinda utuntu babashukisha, mujye munyurwa n’uko mubayeho, mwige mushyizeho umwete kugira ngo muzashobore kwiha ibyo mushaka. Kubyara imburagihe biteza ibibazo byinshi, mwebwe ubwanyu mucikiriza amashuri, mu muryango hakazamo ibibazo kuko muba mutarashobora kurera abana ndetse n’igihugu nacyo kihagirira ibibazo”.
Muri College Inyemeramihigo, ibiganiro byatanzwe n’ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage (DCLO) Chief Inspector of Police(CIP) Solange Nyiraneza.
CIP Nyiraneza nawe yagarutse ku gukangurira abanyeshuri ingaruka zo kunywa ibiyobyabwenge, abagaragariza ko bigira ingaruka nyinshi ku muntu ubikoresha.
Yagize ati:”Hari abajya babashuka ngo iyo wanyoye ibiyobyabwenge nibwo wiga ugafata, barabashuka, ibiyobyabwenge bikuyobya ubwenge ntubashe kwiga, ahubwo agakurizamo uburwayi cyangwa ugafatwa ugafungwa. Muzarebe umuryango ubamo abantu banywa ibiybyabwenge n’ibisindisha, ntushoora gutera imbere bahora mu makimbirane”.
CIP Nyiraneza yanatanze ikiganiro ku kurwanya icuruzwa ry’abantu, asaba abanyeshuri kwirinda umuntu wese waza abashuka ko agiye kubashakira akazi, abasaba kujya babagirira amakenga, byaba ngombwa bagahita batanga amakuru.
Nyuma y’ibiganiro, umuyobozi w’ishuri Kaduhoze Jeanne yashimiye Polisi y’u Rwanda ku biganiro bifasha abanyeshuri kumenya no gusobanukirwa byimbitse ububi bw’ibyaha byugarije igihugu.
Yasezeranyishe Polisi y’u Rwanda ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha binyuze mu matsinda yo kurwanya ibyaha (Anti crime clubs).
Abanyeshuri nabo bishimiye ibiganiro bahawe, basezeranya Polisi y’u Rwanda ubufatanye mu kubikumira babinyujije mu matsinda basanganywe mu bigo byabo.
Kinyarwanda
English











