Abanyeshuri biga mu ishuri TTC Gacuba II na GS UmubanoI yo mu murenge wa Gisenyi, mu karere ka Rubavu, babarizwa mu matsinda yo gukumira no kurwanya ibyaha(anti-crime clubs) bakanguriwe kuvugurura imikorere no guha imbaraga ubukangurambaga bwo gukumira no kugira uruhare rufatika mu kurwanya ibyaha.
Ni nyuma y’ikiganiro bahawe ubwo basurwaga n’ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha mu karere ka Rubavu, Inspector of Police (IP) Solange Nyiraneza ari kumwe n’umuyobozi wa TTC Gacuba II, Bahizi Gerard.
IP Nyiraneza yabwiye urwo rubyiruko rugera kuri 49 rwiga, kongera imbaraga mu gukumira ibyaha birimo icuruzwa ry’abantu n’ibiyobyabwenge by’uburyo bwose ndetse n’ibindi byose binyuranyije n’amategeko.
Yagaragarije abitabiriye inama akamaro k’amatsinda yo gukumira no kurwanya ibyaha mu bigo byabo, aho yagize ati:” Aya matsinda afitiye akamaro ibigo mwigamo , kuko afite uruhare ku myitwarire yanyu no kuri bagenzi banyu ndetse no kumusaruro mu masomo yanyu , mufite akamaro kandi ku rundi rubyiruko rutari mu mashuri kuko rubana n’abiga bataha muri mwe.”
IP Nyiraneza yavuze ko aya matsinda atuma bamenya ibwoko bwinshi bw’ibyaha, ibibi byugarije urubyiruko ruri mu myaka yabo, rwaba urwiga n’urutiga birimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu, kujyanwa mu bikorwa by’iterabwoba, gushukwa no gushorwa mu ngeso mbi n’ibindi....
Aha yagize ati:” Ibi byose izi clubs zituma bamenya ibyo ari byo n’uburyo bwo kubyirinda no kubirwanya, nabyo bigafashako tugira urubyiruko rutanga ikizere cy’ejo hazaza h’igihugu kuko ari nazo mbaraga z’ibanze zacyo.”
Yaboneyeho kubabwira abagize ubuyobozi bw’aya matsinda aribo: umuhuzabikorwa ugomba kuba ari umuyobozi w’ikigo, umuyobozi w’itsinda uba ari umunyeshuri, umuyobozi w’itsinda wungirije(umunyeshuri) , umunyamabanga(umunyeshuri), umubitsi(umunyeshuri), ushinzwe umuco na siporo(umunyeshuri), ushinzwe amahugurwa(umunyeshuri) ndetse n’umujyanama ugomba kuba ari umwarimu muri icyo kigo .
Yarangije ababwira ko kugirango intego z’aya matsinda zizagerweho, hagomba kubaho ubufatanye n’izindi nzego cyane iz’umutekano nka Polisi ibegereye ndetse bakungurana ibitekerezo n’ibindi bigo .
Bahizi Gerard uyobora GS GacubaII , yashimiye Polisi y’u Rwanda ku buryo ihora yunganira uburezi haba mu kugira uruhare mu mutekano muri rusange, by’umwihariko mu myitwarire y’urubyiruko ruri mu mashuri biciye mu matsinda yo gukumira no kurwanya ibyaha kuko bigira uruhare mu kuzamura ireme ry’uburezi ari na yo ntego nkuru yabo.
Nyuma y’iyi nama, abagize amatsinda yombi bagaragaje zimwe mu mbogamizi bahura nazo ndetse n’ibyifuzo bagejeje cyane cyane ku buyobozi bw’amashuri bigamo, byose ku bwumvikane bw’impande zitabiriye inama, bibasha kubonerwa ibisubizo.
Kinyarwanda
English











