Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rubavu: Abanyeshuri bakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge muri iki gihe bagiye mu biruhuko

Abanyeshuri barenga 100 nibo bakurikiranye ibiganiro bagejejweho na Polisi ikorere mu karere ka Rubavu maze basabwa kuza tanga ubutumwa bahawe kandi bakaza kangurira abaturanyi babo kwirinda ibiyobyabwenge.

Abo banyeshuri bahawe ibiganiro ni abo mu ishuri rya  Groupe scolaire Gacuba ll na TTC  Gacuba ll mu bihe bitandukanye kuri uyu wa wa kabiri tariki ya  22, Nyakanga mu kagari k’Umuganda, umurenge wa Gisenyi.

Aganiriza abanyeshuri ba Groupe scolaire Gcuba ll  Senior Superintendent(SSP) Karangwa Murenge yababwiye amoko y’ibiyobyabwenge birimo kanyanga ,urumogi,chief waragi,n’ibindi maze abasobanurira ko ibi byose ko aribyo bikurura ubusinzi ,ubujura,gukubita no gukomeretsa kubabinyoye ndetse n’uburaya.

SSP Karangwa yabakanguriye kandi kuzirinda kwishora mu biyobyabwenge muri ikigihe cy’ibiruhuko aho kubyirinda ku ishuri wagera mu biruhuko bakabyishoramo.

Na none kandi kuri uyu wa kabiri Inspector  of Police (IP), Janvier Nsana  ushinzwe guhuza Polisi n’abaturage yagiranye ibiganiro n’abanyeshuri biga muri TTC Gacuba ll maze abasaba kutazapfusha igihe cyabo bajya mu biyobyabwenge ko ahubwo bazagikoresha neza basubiramo amasomo, bafasha n’ababyeyi imirimo.

Umuyobozi w’ishuri rya TTC Gacuba ll Gérard Bahizi, yashimiye Polisi y’u Rwanda uburyo idahwema kubagira inama cyane cyane gukumira ibyaha no kurwanya ibiyobyabwenge mu mashuri no muri sosiyete muri rusange.

Grace Umutesi umunyeshuri mu mwaka wa 6 TTC Gacuba ll yavuzeko bashimye inyigisho bahawe maze avugako ntanyugu yo kwishora mu biyobyabwenge kuko bituma batsindawa mu ishuri,ndetse no gutakaza ikizere cy’ubuzima bw’ejo hazaza.

Yashoje asaba bagenzibe b’abanyeshuri kwirinda kwishora mu biyobyabwenge kuko ari bibi kandi ko bagiye kwigisha urubyiruko bazasanga hirya no hino mu mirenge yabo mu gihe cy’ibiruhuko.