Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rubavu: Abanyeshuri bakanguriwe kurwanya ibiyobyabwenge n’inda ziterwa abangavu

Mu ishuri ryisumbuye rya TTC Gacuba II riherereye mu murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu, kuri uyu wa 29 Mutarama Polisi ikorera muri aka karere yaganirije abanyeshuri n’abarezi b’iki kigo uko barushaho kugira uruhare mu kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu mashuri.

Abanyeshuri basaga 500 barimo abakobwa 200 n’abahungu 130 nibo bahawe ibi biganiro na Chief Inspector of Police (CIP) Solange Nyiraneza ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira ibyaha mu karere ka Rubavu.

CIP Nyiraneza yabwiye abo banyeshuri ko ibiyobyabwenge byangiza ubuzima bw’ uwabinyoye kandi ko bikurura n’ibindi byaha bitandukanye.

Yagize ati” Nta kiza cy’ ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka mbi kubuzima bw’ubikoresha ndetse bikaba intandaro y’ibindi byaha birimo ubujura, urugomo, gufata kungufu, ndetse no gucikiriza amashuri bityo ejo heza mwari mutegereje hakangirika”.

CIP Nyiraneza yanabaganirije  kukijyanye n’inda ziterwa abana b’abakobwa bakiri bato abasaba kuzikumira birinda ababashuka.

Yagize ati” Nk’urubyiruko rusobanutse kandi rusobanukiwe turabasaba kwima amatwi ababashukisha impano zitandukanye kuko ntarukundo baba  babafitiye uretse kubashora mu ngeso mbi ari naho hakomoka izo nda zitateganijwe”.

CIP Nyiraneza asoza  asaba  aba banyeshuri gutanga amakuru  ku bantu baza babizeza  kubashakira amashuri meza n’akazi keza mu mahanga, ababwira ko iyo babagejejeyo babakoresha imirimo y’ubucakara, bakabashora mu buraya ndetse bakanabatoza ubutagondwa.

Bahizi Gerard umuyobozi w’iri shuri  yashimiye gahunda zitandukanye Polisi y’ u Rwanda yashyizeho zo gukumira ibiyobyabwenge n’ibindi byaha mu mashuri, asoza asaba abo banyeshuri kubirwanya haba mu gihe bari ku ishuri ndetse n’aho batuye igihe bari mu biruhuko.

Aba banyeshuri bishimiye ibiganiro bahawe na Polisi, bagaragaza ko hari ibyo bakoraga kubwo kudasobanukirwa n’amategeko.Ubu bakaba biyemeje kuba abafatanyabikorwa ba Polisi mu gukumira ibyaha bitandukanye binyuze mu mahuriro atandukanye arwanya ibyaha (Anti-crime clubs) akorera muri iri shuri.