Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rubavu: Abanyeshuri ba Kaminuza ya UTB basabwe kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge

Abanyeshuri 100 bo muri Kaminuza ya UTB (University of Tourism, Technology and Business Studies) ikorera mu karere ka Rubavu;  ku itariki ya 20 Mutarama, bahawe ubutumwa bujyanye n’ububi bw’ibiyobyabwenge, bashishikarizwa kutabyishoramo; basabwa kugira uruhare mu kubirwanya no kubikumira.

Ubu butumwa babuherewe mu murenge wa Gisenyi n’Ushinzwe imikoranire myiza hagati ya Polisi y’u Rwanda, abaturage n’izindi nzego hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha mu karere ka Rubavu, Inspector of Police (IP) Solange Nyiraneza.

Yabwiye abo banyeshuri ko ibiyobyabwenge byangiza ubuzima bw’uwabinyoye, bityo bigatuma nta kintu na kimwe yakwigezaho kijyanye n’iterambere rye, umuryango we ndetse n’igihugu muri rusange.

Yakomeje avuga ko ibiyobyabwenge bishobora gutuma habaho ibyaha bitandukanye birimo ubujura, urugomo, amakimbirane yo mu miryango , ndetse bikaba n’intandaro yo guta ishuri cyangwa se kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zirimo Sida n’izindi.

Uhagarariye urubyiruko mu karere ka Rubavu, Mutangana Jean Baptiste, yasabye urwo rubyiruko rw’abanyeshuri kugira icyerecyezo n’intego mu byo bakora agira ati:” ntacyo umunywi w’ibiyobyabwenge ashobora kwigezaho kuko aba adatekereza neza. Mwebwe rero igihugu kibatezeho byinshi nk’abantu bajijutse, turabasaba kwiha intego mukamaganira kure ibiyobyabwenge ndetse mugakangurira urundi rubyiruko kutabyishoramo kugira ngo muzagire ejo heza hababereye”.

Umuyobozi muri iyi Kaminuza ushinzwe imibereho myiza y’abanyeshuri  Uwitonze Girbert, we mu ijambo rye, yashimiye Polisi y’u Rwanda kubera ko yashyizeho gahunda zo gukumira ibiyobyabwenge mu mashuri. Yasabye abo banyeshuri kubirwanya ndetse ubutumwa bahawe bakabugeza no kuri bagenzi babo biga mu zindi Kaminuza n’amashuri makuru, no kuri barumuna babo bo mu mashuri yisumbuye n’abanza.

Muri iki kiganiro cyo gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, hari kandi na Rukirande Jean ; yari ahagarariye umuryango utegamiye kuri Leta wigenga witwa OYES (Organization  for Youth Empowerment and Strive ); uyu muryango ukaba  usanzwe ari umufatanyabikorwa wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rubavu  mu kurwanya ibiyobyabwenge. Mu ijambo rye nawe yagarutse ku bubi bw’ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko; yasabye ko ibiganiro nk’ibi byajya bikorwa kenshi ndetse ubutumwa bwo kurwanya ibiyobyabwenge bukagera no mu yandi mashuri hirya no hino mu gihugu kugira ngo abanyeshuri bafashwe kwirinda ibiyobyabwenge.