Ikibazo cyo kwishora mu ngeso mbi cyane cyane kunywa ibiyobyabwenge n’ibisindisha, uburaya no gutwara inda zidateganyijwe tutibagiwe no kwanduzwa indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo na virusi itera Sida, ni bimwe mu byagarutsweho mu kiganiro cyahawe abanyeshuri 720 ba ESG kuri uyu wa gatanu taliki 7 Nyakanga mbere y’uko bajya mu biruhuko.
Ni ikiganiro bahawe na Inspector of Police Solange Nyiraneza ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Rubavu ari kumwe n’umuyobozi w’iki kigo, Esri Hakuzimana ndetse n’abarezi bagera kuri 34.
Muri iki kiganiro, IP Nyiraneza yibukije abanyeshuri ko, ku myaka yabo, inshingano yabo y’ibanze ari ugukurikira amasomo yabo igihe bari ku ishuri, baba bari mu biruhuko bagakomeza kurangwa n’imyitwarire n’indangagaciro z’umwana urerwa kandi bakumvira ababarera muri byose.
Agaruka ku myitwarire y’abanyeshuri mu biruhuko, yagize ati:” Abana benshi bashorwa n’ababaruta mu kunywa ibiyobyabwenge n’ibisindisha, ibi nabyo bikabakurura mu busambanyi aho benshi bahuriramo n’indwara zitandukanye, gutwara inda cyane cyane abana b’abakobwa n’ibindi byinshi bibi.
By’umwihariko ku bana b’abakobwa yagize ati:” Guterwa inda bishobora kugira intandaro ku mpamvu nyinshi: hari abana baba batarashoboye kugira amahirwe yo kuganirizwa k'ububi bwo gukora imibonano mpuzabitsina batarageza igihe bityo bakabijyamo bakina ari naho bavana inda batateganyije, abandi ni abishora mu mwuga w’uburaya kubera ingeso cyangwa kubera kubura uburere cyangwa kubura ababitaho nk’imfubyi, hakaba n’abana b’abakobwa batwara inda z’indaro babishowemo n’abantu bakuru babaha ibisindisha nk’inzoga n’ibindi, bikarangira babakoresheje imibonano mpuzabitsina, ibi byose mugomba kubigendera kure kuko imbere hanyu ni mwe mugomba kuhategura mufashijwe n’ababarera.”
IP Nyiraneza akaba agira urubyiruko rw’abanyeshuri ko bakwiye kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina batarageza igihe aho yagize ati:” Inshingano yanyu ni amasomo ,ibindi ni ibibakururira ibyago byo guta ishuri no kwitera icyizere cy’ejo hazaza, ni mwe igihugu gitezeho ahazaza heza, mukoreshe igihe cyanyu mu bibabitiye akamaro cyane cyane nimujya mu biruhuko byegereje.”
Mu gusoza, yaboneyeho gusaba ubuyobozi bw’ishuri, abarezi n’ababyeyi kutibagirwa uruhare rwabo mu gukurikirana abana cyane cyane ab’abakobwa, ibyo babamo n’abo babana, kubaganiriza ku mibonano mpuzabitsina n’imyororokere muri rusange kandi bakababwira ko n’uwaba yatwaye inda by’impanuka atatereranwa ahubwo yakwegerwa agahumurizwa kugirango bitamutesha amashuri ye, bakamurinda kwiheba aribyo bikurura ya myitwarire mibi irimo gukuramo inda, kwica impinja n’ibindi, bigakurikirwa n’ibifungo ku bafashwe, gutakaza ubuzima kubera uburyo bikorwamo n’izindi ngaruka nyinshi.
Mu bindi yabaganirijeho, harimo gukumira no kurwanya ibindi byaha muri rusange cyane urugomo, ihohotera rishingiye ku gitsina, icuruzwa ry’abantu n’ibindi kandi abashishikariza kubitangaho amakuru byihuse, igihe baba hari aho babibonye.
Umuyobozi w’ishuri, mu ijambo rye, yashimiye Polisi uburyo idahwema kwigisha abanyeshuri cyane cyane iby’imyitwarire bakwiye kugira maze agira ati:” Turashima uburyo mwirengagiza inshingano nyinshi mugira natwe mukatubonera umwanya kandi duha agaciro inama mutanga kuko zunganirana n’izi tubaha mu buzima bwa buri munsi bw’ishuri.”
Ibiganiro nk’ibi bikaba birimo gutangwa mu bigo bitandukanye by’akarere ka Rubavu, cyane cyane byibanda ku myitwarire ikwiye kuranga urubyiruko rw’abanyeshuri mu gih cy’ibiruhuko rugiye kwinjiramo.
Kinyarwanda
English











