Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano mu Karere ka Rubavu, ku wa Gatatu tariki 29 Werurwe, yafatiye abantu batatu mu kiyaga cya Kivu, bari barimo kuroba amafi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, banakoresha imitego itemewe.
Bafatiwe mu gice cy’ikiyaga giherereye mu murenge wa Nyamyumba, akagari ka Busoro mu mudugudu wa Buhanga, bafite imitego itemewe ibiri izwi ku izina rya Kaningini bifashishaga mu burobyi.
Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko bafashwe n’inzego zishinzwe umutekano wo mu mazi ahagana saa moya za mu gitondo.
Yagize ati:”Bafatiwe mu mazi bari mu bwato uko ari batatu, bafite imitego ibiri itemewe izwi ku izina rya Kaningini ari nayo bakoreshaga baroba.”
CIP Rukundo yibukije abaturage by’umwihariko abaturiye ibiyaga ko kuroba bisabirwa uruhushya rutangwa n’urwego rubishinzwe kandi ko bigomba gukorwa mu buryo butangiza amafi.
Ati:”Abifuza gukora umwuga w’uburobyi bakangurirwa kwibumbira mu mashyirahamwe bagashaka ibyangombwa bibibemerera kandi mu rwego rwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima byo mu mazi bagakoresha imitego yemewe.”
Yavuze ko imitego bafatanywe yo mu bwoko bwa Kaningini itemewe gukoreshwa mu burobyi kuko yangiza amafi kandi ikaroba amafi atarakura bityo bikagira ingaruka ku musaruro wayo, asaba abaturage kujya batanga amakuru kubo bacyekaho gukoresha bene iyi mitego.”
Abafashwe bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Nyamyumba kugira ngo hakomeze iperereza.
Ingingo ya 16 y’Itegeko rigena imitunganyirize n’imicungire y’ubworozi bwo mu mazi n’uburobyi mu Rwanda, ivuga ko nta wemerewe gukora uburobyi mu mazi rusange, adafite uruhushya rw’uburobyi cyangwa atareguriwe igikingi cy’uburobyi.
Ingingo ya 29 y’iri tegeko, ivuga ko umuntu wese ukoresha uburyo, imiti cyangwa ibikoresho by’uburobyi bibujijwe; aba akoze icyaha.
Mu ngingo ya 30, umuntu wese ukora ibikorwa by’uburobyi atabifitiye uruhushya, ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000) n’igifungo kuva ku mezi atatu (3) kugeza ku mezi atandatu (6) cyangwa se kimwe muri ibyo bihano no kwamburwa ibikoresho byakoreshejwe.
Kinyarwanda
English











