Guhera mu mpera z’icyumweru gishize kuva tariki ya 26 Gashyantare 2021 kugeza tariki ya 03 Werurwe Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu mu mirenge ya Rugerero, Rubavu na Gisenyi yakoze igikorwa cyo kugenzura abantu barenga ku mabwiriza bagakingura utubari bagacuruza inzoga. Muri icyo gikorwa mu tubari 6 hafatiwe abantu 108, bose bafashwe barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19 bari mu tubari banywa inzoga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage aho bagaragazaga ko hari abantu bafungura utubari bagacuruza inzoga abandi bakazicuruza bitwaje ko bafite resitora.
CIP Karekezi yagize ati “Igikorwa cyo kugenzura utubari cyakozwe tariki ya 26 Gashyantare, abapolisi bageze mu kabari kitwa Lac Side k’uwitwa Elias basanzemo abantu 21 barimo kunywa inzoga, tariki ya 27 Gashyantare mu kabari ka Hagenimana Eric w’imyaka 31 hafatiwe abantu 29 barimo kunywa inzoga, mu kabari ka Rutagarama Museveni hafatiwe abantu 19,mu kabari kitwa Cantine Hydrome ka Karisa Benjamin hafatiwe abantu 12 naho mu kabari kitwa Kivu 24 k'uwitwa Mbarushihirwe Damascene w’imyaka 25 hafatiwe abantu 17. Mu kabari k’uwitwa Bikorimana samuel w’imyaka 27 hafatiwe abantu 10 barimo kunywa inzoga banakina umukino wa billard”
CIP Karekezi avuga ko muri bariya bantu bafashwe bacuruza inzoga harimo abitwazaga ko bafite resitora ariko bakarenga bagacuruza n’inzoga.
Yagize ati “Hari abantu bitwaza ko bacuruza amafunguro muri resitora ariko ugasanga baranacuruza inzoga bigatuma icyari resitora gihinduka akabari. Ibyo bakora ntabwo byemewe kuko amabwiriza yemerera abantu gucuruza amafunguro muri resitora ariko ntavuga ko banyweramo inzoga.”
Yakomeje anavuga ko abafite resitora nabo bahawe amabwiriza y’abantu ntarengwa bagomba kwakira bangana na 30% by’abantu bose basanzwe bakira muri resitora zabo ariko ubwo bafatwaga wasangaga abantu bicaye begeranye cyane.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yashimiye abaturage bakomeje kugaragaza ubufatanye na Polisi bakagaragaza abantu barimo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19. Yanavuze ko ibi bikorwa bitarangiye ko ahubwo bizakomeza n’abatarafatwa bazafatwa,yongeye kwibutsa abantu ko utubari tutemewe. Abafashwe bose bajyanywe muri sitade baraganirizwa bibutswa amabwiriza yo kwirinda COVID-19 nyuma bacibwa amande n’inzego zibishinzwe hakurikijwe uko amabwiriza abivuga.
Kinyarwanda
English










