Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rubavu: Abantu babiri barafunzwe nyuma yo gufatanwa urumogi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu  ifunze umugore witwa Nishimwe Clemantine Sifa w’imyaka  24 y’amavuko , akaba yarafatanywe udupfunyika 524 tw’urumogi  ndetse na Nshimyumuremyi Vedaste w’imyaka  27 y’amavuko nawe wafatanywe udupfunyika 84 tw’urumogi.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu  ivuga ko gufata aba bombi  byaturutse ku makuru Polisi yahawe n’abaturage ko basanzwe bakeka ko bacuruza urumogi maze iperereza ritangira ubwo.

Ntibyatinze kuko ku itariki ya 4 Nzeli 2013 ku manywa y’ihangu, mu kagari ka  Nengo,umurenge wa Gisenyi Polisi yahabafatiwe nyuma y’aho bari bambutse umupaka bavuye hakurya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo i Goma, aho basanze uyu mugore yambariye turiya dupfunyika mu mwenda w’imbere (colant) naho Nshimyumuremyi we yarwambariyeho  mu nkweto, nyamara ibi ntibyababujije gutwabwa muri yombi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’iBurengerazuba,  Superintendent (SP)Vita Hamza arashima ubufatanye busanzwe buri hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano, akaba ari nabwo butuma muri iki gihe habaho gukumira no gufata abanyabyaha.

Cyakora nanone, arasaba abantu,cyane cyane abaturiye umupaka wa Repubulika Iharanira demokarasi ya  Kongo,  kutijandika mu bikorwa bigayitse nk’ibyo byo gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge, ngo kuko nta kindi bibazanira uretse kubahombya no gufungwa mu gihe bafashwe.

Arabagira inama yo kwibumbira mu mashyirahamwe no kwitabira gahunda zindi Leta yashyizeho zo gutuma imibereho y’abaturage itera imbere. Gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge  bihanishwa gufungwa kugera ku myaka itatu nk’uko bikubiye mu ngingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko  mpanabyaha cya Repubulika y’u Rwanda.