Polisi y?u Rwanda mu Karere ka Rubavu, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Ukwakira, yafatanye abagabo babiri imifuka ibiri irimo ibiyobyabwenge by?urumogi, udupfunyika ibihumbi 6 bari bagiye gukwirakwiza mu baturage.
Abafashwe ni uwitwa Bizimana Saiba Pascal ufite imyaka 55 y?amavuko na Munyandamutsa Augustin w?imyaka 41 bafatiwe mu mudugudu wa Rwangara, akagari ka Murambi mu murenge wa Rubavu.
Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n?abaturage mu Ntara y?Iburengerazuba, yavuze ko bafashwe ahagana saa Kumi n?imwe z?umugoroba ubwo bari barushyiriye abakiriya.
Yagize ati:?Twari dufite amakuru ko Bizimana ari umucuruzi w?ibiyobyabwenge yinjizaga mu Rwanda, abikuye mu gihugu cy?abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), akabihisha ku biraro by?inka ze biherereye mu mudugudu wa Rwangara.
Yakomeje agira ati:? Ku mugoroba wo ku wa Gatanu nibwo twahamagawe n?umuturage atubwira ko we n?umukozi we bashyiriye abakiriya urumogi. Twahise tuhagera tubafatana imifuka ibiri irimo udupfunyika 6,000 tw?urumogi bahita batabwa muri yombi.?
Hamwe n?ibiyobyabwenge bafatanywe bahise bashyikirizwa urwego rw?Igihugu rw?Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Gisenyi kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha bakurikiranyweho.
CIP Rukundo yakanguriye abaturage kwirinda gucuruza ibiyobyabwenge, ahubwo bagashaka imirimo yemewe n?amategeko bakora aho kwishora mu byaha kuko uretse gufungwa nta yindi nyungu bazakuramo kuko Polisi itazahwema kubarwanya mu bufatanye n?abaturage.
Yashimiye abaturage barimo kugaragaza ubufatanye na Polisi mu kurwanya ibiyobyabwenge, avuga ko ahanini ari byo ntandaro y?ibindi byaha nko kwiba, gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu abagore n?abakobwa n?ibindi bitandukanye.
Iteka rya Minisitiri n? 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw?ibiyobyabwenge n?ibyiciro byabyo, rishyira ikiyobyabwenge cy?urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.
Itegeko N?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw?imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n?amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n?urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda arenze miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni 30 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Kinyarwanda
English









