Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rubavu: Abamotari bibukijwe kubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19

Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bo mu karere ka Rubavu bakanguriwe gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 ndetse bakajya babikangurira abagenzi batwara. Ibi babiganirijwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Nyakanga ari nawo munsi akarere ka Rubavu kagombaga kuva muri gahunda ya Guma mu rugo bari barimo kuva tariki ya 02 Kamena.

Ni inama yabereye muri sitade ya Rubavu yitabirwa n’abamotari bagera kuri 480 bicara hubahirijwe intera ya metero hagati y’umuntu n’undi.

Inama yari iyobowe n’umuyobozi  wa Polisi w’umusigire mu ntara y’Iburengerazuba,  Chief  Superintendent of Police (CSP) Edmond Kalisa, umuyobozi w’akarere Habyarimana Gilbert, umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Gisenyi, Lt Col. William Kanyankore.

CSP Kalisa yasabye abamotari kujya bubahiriza amabwiriza yose ajyanye no kwirinda icyorezo cya COVID-19 harimo kwambara agapfukamunwa, gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune guhana intera ya metero hagati y’umuntu n’undi, kwirinda gusuhuzanya bahana ibiganza cyangwa bahoberana. Ibi byose basabwe kujya banabikangurira abagenzi batwara ndetse bakibuka kubabwira kwambara agatambaro mu mutwe mbere yo kwambara ingofero yabugenewe (Casquet).

Yagize ati  “Biriya byose iyo bitubahirijwe neza biri mu bitiza umurindi ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Niyo mpamvu musabwa kubikora kandi mukabitoza n’abagenzi mutwara.”

Yakomeje abasaba kubahiriza amasaha yagenwe yo kuba abantu bose bageze mu ngo zabo saa tatu z’ijoro, abakangurira kwirinda ihererekana ry’amafaranga ahubwo bakajya bishyurana mu buryo bw’ikoranabuhanga kuri telefoni. 

Umyobozi w’akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert yasabye abamotari ko ibyo baganirijwe bitaba amasigarakicaro ahubwo bakaba intumwa  aho bari hose bityo bizabafasha kandi bifashe akarere kose kutazasubira muri gahunda ya Guma mu Rugo.

Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi, Lt Col. Kanyankore yabwiye abamotari ko hagiye gutangira igikorwa cyo gusuzuma ko imyitwarire yabo itazakwirakwiza Koronavirusi.  

Yanavuze ko ibitaro bigiye gutangira gupima abamotari benshi kugira ngo hamenyekane ko nta wanduye muri bo ushobora kwanduza abandi.

Abamotari bishimiye ibiganiro bahawe, banashimira Leta yabemereye kongera gukora.  Biyemeje kubahiriza amabwiriza yose no gukorana na Polisi batanga amakuru igihe hari umuntu babonye arenga ku mabwiriza uko yakabaye.