Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rubavu: Abamotari bashyizeho ihuriro ryo kurwanya no gukumira ibyaha

Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto  bo mu karere ka Rubavu bagera ku 132 bibumbiye muri Cooperative  Taxis Moto Entraidons-Nous de Rubavu (COTMERU), ku itariki 19 Ugushyingo 2015, bashyizeho ihuriro ryo kurwanya no gukumira ibyaha (Anti-Crime Club) bakaba bararyise  'Ndi Umunyarwanda COTMERU'.

Icyo gikorwa cyabereye mu kagari ka Kavumu, mu murenge wa Gisenyi, cyitabiriwe na Inspector of Police (IP) Janvier Nsana, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere.

IP Nsana yababwiye ati:"Mwari musanzwe mugira uruhare mu kwicungira umutekano, ariko buri umwe muri mwe yabikoraga ku giti cye. Guhuriza hamwe imbaraga kwanyu bizatuma murushaho kurwanya no gukumira ibyaha kandi muhwiturane hagati yanyu ku bijyanye no kubahiriza amategeko y’umwuga wanyu."

Yabibukije ko iyo impanuka ibaye idatoranya, bityo ko, kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga umwuga wabo, biri mu nyungu zabo ndetse n’abandi bakoresha umuhanda.

Yabasabye gukomeza gukorana neza na Polisi y’u Rwanda bayiha amakuru yatuma hakumirwa ibyaha kandi yatuma hafatwa ababikoze cyangwa abategura kubikora.

Uwatorewe kuba Umuhuzabikorwa b’iryo huriro ry’abo  ryo kurwanya no gukumira ibyaha witwa Turinimana Olivier yagize ati:"Umwuga wacu tuwukora mu bwisanzure kuko hari umutekano usesuye mu gihugu.Tugomba rero kugira uruhare mu kuwusigasira twirinda kandi turwanya ikintu cyose gishobora kuwuhungabanya."

Yagize kandi ati:"Iri huriro dushyizeho rizadufasha kugera kuri iyo ntego twihaye kuko ari uburyo bwo guhanahana amakuru hagati yacu  ndetse no hagati yacu na Polisi y’u Rwanda yatuma umutekano urushaho kubumbatirwa ".

Yasabye bagenzi be kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga umwuga wabo no gukomeza gukorana neza na Polisi y’u Rwanda bayiha amakuru yatuma  hirindwa impanuka zo mu muhanda no kurwanya ibikorwa byose binyuranyije n’amategeko.

Bene iri huriro ryo kurwanya no gukumira ibyaha ryashyizweho kandi n’ibindi byiciro by’abantu barimo abanyeshuri n’abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare.

Urugero rukaba ari  urwo mu karere ka Nyabihu, aho abanyonzi baho, ku itariki 4 Ugushyingo 2015, nabo bashyizeho bene iri  huriro.