Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rubavu: Abakora irondo ry’umwuga bahuguwe uko barushaho gukora kinyamwuga

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu, yagiranye ibiganiro n’abakora irondo ry’umwuga mu murenge wa Gisenyi mu rwego rwo kurebera hamwe uko barushaho kunoza imikorere hagamijwe gukumira ibyaha .

Abanyerondo bagera kuru 200 nibo bahawe ibi biganiro byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Gashyantare aho byitabiriwe n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rubavu Superintendent of Police (SP) Eric Kabera ari kumwe na Uwimana Vedaste umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisenyi.

SP Kabera yibukije abakora irondo ry’umwuga ko ari imboni z’abaturage bakwiye guhora baharanira ko ntacyabaca murihumye ngo gihungabanye umutekano.

Yagize ati “Icyizere abaturage babagiriye mukwiye guhora muharanira ko kidatakara, ubunyamwuga n’ubushishozi akaba aribyo bibaranga kandi umunsi ku munsi mukarushaho kurangwa n’ubufatanye n’izindi nzego zishinzwe umutekano’’

SP Kabera yabasabye kugira uruhare mu kurwanya ibyaha birimo ubujura n’ibiyobyabwenge bikomeje kugaragara muri aka karere.

Yagize ati “Ikibazo cy’ibiyobyabwenge  ndetse n’ubujura   bwaba ubutobora amazu, ubushikuza abagore n’abakobwa amashakoshi  mu gihe cy’umugoroba bikomeje kugaragara hirya no hino mu duce tugize uyu murenge hakenewe imbaraga zanyu mu kubirwanya bigacika kuko bikomejeguhungabanya umutekano w’abaturage.”

SP Kabera Yasoje abasaba kurangwa n’ikinyabupfura  birinda guhutaza abaturage kandi aribo bashinzwe kubarinda , ndetse bakarushaho gukora kinyamwuga nk’uko babihuguriwe, kwirinda ruswa no kurangwa n’isuku kuko yuzuzanya n’umutekano.

Aba banyerondo bashimiye Polisi uburyo ibegera ikabagira inama, ikanabaha amahugurwa ajyanye n’umwuga bakora ndetse n’amategeko, banizeza abayobozi ko imikorere yabo igiye guhinduka iganisha aheza kubera amahugurwa bahawe.

Uwimana Vedaste umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisenyi yashimiye abaturage uko bafata iyambere mu kwicungira umutekano  abasaba kongera imbaraga mu kurwanya ibbyaha  biwuhungabanya birimo  ibiyobyabwenge, ihohoterwa n’amakimbirane yo mu muryango. Yanabasabye kugira uruhare mu bikorwa bigamije imibereho myiza n’iterambere birimo  kuzigama ndetse no gutanga ubwisungane mu kwivuza (mituelle de sante).

Uretse ibi biganiro bigamije kongerera ubumenyi abacunga umutekano, urubyiruko rw’abanyerondo rwafatanyije n’abamotari bakorera mu murenge wa Gisenyi mu gikorwa cy’umuganda wari ugamije gusibura imiyoboro inyuramo amazi ava ku musozi wa Rubavu kugirango atangiza inyubako Polisi ikoreramo.