Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rubavu: Abakora irondo ry?umwuga basabwe kurushaho gukora kinyamwuga

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Gicurasi  umuyobozi w?umusigire wa Polisi mu Ntara y?Iburengerazuba, Chief Superintendent of Police (CSP) Edmond Kalisa  ari kumwe n?Abanyamabanga Nshingwabikorwa b?imirenge ya Kanama na Nyakiriba yo mu Karere ka Rubavu n?abandi bayobozi batandukanye bakoranye inama n?abanyerondo 100 bo muri iyo mirenge.

Iyi nama yabereye ku biro by?Umurenge wa Kanama iyoborwa na CSP Edmond Kalisa afatanyije n?Umunyamabanga Nshingwabikorwa w?Umurenge wa Kanama Mugisha Honore n?Umunyamabanga Nshingwabikorwa w?umurenge wa Nyakiriba, Nyiransengiyumva Monique. Iyi nama  yanitabiriwe n?Abanyamabanga Nshingwabikorwa b?Utugari tugize iyo mirenge, abahagarariye Dasso muri iyo mirenge n?abandi batandukanye.

CSP Kalisa aganira n?abo banyerondo yabanje kubibutsa ko umutekano  ariwo shingiro ry?ibanze ry?ibindi byose, ababwira ko iyo hagize igihungabanya umutekano n?ibindi bikorwa bitagenda neza.Yabasabye kurushaho gukora kinyamwuga mu kazi kabo birinda ruswa.

Ati ?Kugira ngo umutekano ugerweho ni uko buri wese awugiramo uruhare, by?umwihariko abawushinzwe bo bakarushaho kuwucunga cyane  bakabikora kinyamwuga. Murasabwa  gucunga umutekano w?abaturage  n?ibyabo nk?uko mwabyiyemeje, ibyo muzabigeraho ari uko mufite imikorere n?imikoranire myiza  hagati yanyu ubwanyu, n?abaturge ndetse n?izindi nzego mukorana.?

Umuyobozi wa Polisi w?umusigire mu Ntara y?Iburengerazuba yasabye abagize irondo ry?umwuga kurangwa n?ikinyabupfura n?ubunyangamugayo bakareka kwijandika mu bijyanye na ruswa kuko aribyo bizatuma bakora akazi kabo neza n?abaturage bakabagirira icyizere.

Yagize ati ?Murabizi ko ruswa ari icyaha gihanwa n?amategeko, umuntu wese uyiketsweho ashyikirizwa ubutabera. Mu rwego rwo kugira ngo rero mukore akazi kanyu neza kandi kinyamwuga murasabwa kwirinda kwijandika mu kintu icyo aricyo cyose kijyane na ruswa.?

CSP Kalisa yasoje asaba aba banyerondo gukomeza kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19 banabikangurira abaturage ndetse no kurwanya ikibazo cy'ubujura bwa hato na hato bukunze kugaragara muri iyo mirenge yombi.  

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w?Umurenge wa Kanama Mugisha Honore, nawe yasabye aba banyerondo gukunda akazi bakora  kuko iyo umuntu akunda akazi akora bimufasha gusohoza inshingano ze neza.

Nyiransengiyumva Monique, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w?Umurenge wa Nyakiriba nawe yakanguriye abanyerondo kwirinda icyabagusha mu gihano cyane cyane muri iki gihe duhanganye n?icyorezo cya COVID-19. Yabasabye kujya bakurikirana cyane ko abaturage bubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 uko Leta iyatanga.

Abanyerondo bishimiye inama bagiriwe biyemeza  ko bagiye gushyira mu bikorwa ingamba zafashwe ndetse n'inama bahawe. Muri iyi mirenge ya Kanama na Nyakiriba hakunze kugaragara ubujura bwo gutobora amazu no kwiba inka cyane cyane mu murenge wa Nyakiriba kuko wegeranye n?ishyamba rya Gishwati rinabamo inzuri.