Kuwa wa kane tariki ya 13 Ugushyingo 2014, ku murenge wa Gisenyi, akagari ka Nengo, akarere ka Rubavu hasojwe amahugurwa y’iminsi ibiri yari agenewe abagize za komite zo kwicungira umutekano CPC’s.
Abahuguwe bose hamwe akaba ari 1263 bakaba barahawe amasomo yibanze ku kamaro k’urwego rwa Community Policing, aho abaturage bafatanya n’inzego z’umutekano mu kurwanya ibyaha.
Abahuguwe kandi bahawe ubumenyi kubijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa mu ngo, gutanga amakuru ku gihe, ndetse no gukemura amakimbirane.
Asoza amahugurwa umuyobozi ushinzwe iranga mimerere muri uwo murenge Benjamin Kamarampaka akaba yarashimiye Polisi y’u Rwanda n’akarere ka Rubavu kuba barateguye mahugurwa ku gukangurira komite z’abashinzwe kwicungira umutekano (CPC’s) kurwanya ihohoterwa,no gukemura amakimbirane maze ashimira abayatanze ndetse n’abayakurikiranye.
Umuyobozi wa Polisi muri ako karere Senior Superintendent Karangwa Murenge akaba yabwiye abahuguwe ko amahugurwa bahawe ari ikimenyetso cy’ubufatanye n’imikoranire myiza hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage mu kubungabunga umutekano.
Yasabye abagize komite zo kwicungira umutekano (CPC’s) gufata iya mbere mu gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko.
Yabasabye kandi kujya batangira amakuru ku gihe hari icyintu babonye cyahungabanye umutekano bakihutira kumenyesha inzego z’umutekano.
Kinyarwanda
English











