Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rubavu: Abafite amahoteri, utubari, inzu z’amacumbi n’imyidagaduro barasabwa kugira uruhare mu gukumira ibyaha

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwagiranye inama n’abikorera mu mpera z’icyumweru gishize; barimo abafite amahoteri utubari, inzu z’amacumbi; ndetse n’iziberamo imyidagaduro; iyo nama ikaba yarabereye mu murenge wa Gisenyi.

Mu kiganiro yagiranye na bo, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, Assistant Commissioner of Police (ACP) Emmanuel Karasi yababwiye ati,"Murasabwa kwibutsa abakiriya banyu ko nta wemerewe guha inzoga umuntu uri munsi y’imyaka 18 y’amavuko kuko binyuranije n’amategeko."

Yakomeje ababwira ko batagomba kandi kwemerera uwo ari we wese kurarana n’umuntu utagejeje kuri iyo myaka mu byumba by’inzu zabo; aha akaba yaragize ati,"Nihagira ubasaba icyumba cyo kuraranamo n’umuntu uri munsi y’iyo myaka (18), muzahite mubimenyesha Polisi, ibikurikirane mu maguru mashya."

ACP Karasi yabasabye kandi kwandika neza imyirondoro y’uwo bacumbikiye kugira ngo byoroshye ikurikiranwa ndetse n’ifatwa rye igihe asize akoze ibinyuranije n’amategeko; cyangwa  ashakishwa kubera icyaha cyangwa ibyaha runaka.

Yababwiye ati,"Mukwiye gufata ingamba zo gukumira ibyaha mu nzu zanyu. Nihagira umukiriya ubikora; cyangwa mukabimukekaho, mugomba guhita mubimenyesha Polisi y’u Rwanda cyangwa izindi nzego zibishinzwe."

Mu butumwa bwe, Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Murenzi Janvier yabasabye gutanga serivisi nziza, kwirinda urusaku, kurangwa n’isuku, no kubahiriza amategeko n’amabwiriza yose agenga imirimo bakora.

Uhagarariye Urugaga rw’abikorera muri aka karere, Mabete Dieudonné yashimye Polisi y’u Rwanda n’ubuyobozi bw’aka karere ku nama babagiriye ; kandi asaba bagenzi be kuzubahiriza.