Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Commissioner of Police (CP) Emmanuel Hatari, yaburiye abacuruza ibikoresho byakoreshejwe bakorera mu karere ka Rubavu, kwirinda gukorana n’abantu baza kubagurishaho bimwe muri ibyo bikoresho kuko bimwe muri byo biba ari ibikorwaremezo byangijwe.
Ni inama yahuje kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Werurwe, Polisi y’u Rwanda n’abakora ubucuruzi bw’ibyuma n’ibindi bikoresho byakoreshejwe basaga 100, yabereye mu cyumba cy’inama cy’akarere ka Rubavu.
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, yagaragarije abo bacuruzi ko hari bamwe muri bo bafashwe bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa byo gucuruza ibikoresho bikomoka ku bikorwaremezo byangijwe birimo; insinga z’amashanyarazi, iz’itumanaho, imiyoboro y’amazi, ibyapa byo ku muhanda n’ibindi bikaba bigira ingaruka ku iterambere ry’igihugu.
Yavuze ko ibikorwaremezo bifitiye abaturage akamaro kandi ko iyo bamaze kubyangiza babishora ku babicuruza ari nayo mpamvu bagomba kwirinda kugura no gucuruza ibyo badafitiye ubusobanuro bw’aho byavuye.
CP Hatari yababuriye no kwirinda kugura ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo; telefoni zigendanwa, televiziyo na mudasobwa badakurikije amategeko agenga ubwo bucuruzi, ahubwo bagafatanya na Polisi mu gufata abo bose babigiramo uruhare.
Yagize ati: “Inzego zishinzwe kubahiriza amategeko ku bufatanye n’izindi nzego zibishinzwe zirimo gukorera hamwe kugira ngo abakora ubucuruzi nk’ubwo bafatwe bashyikirizwe ubutabera, kuko bidindiza iterambere ry’igihugu. Uruhare rwanyu namwe rwo kurinda ibikorwaremezo rurakenewe kuko ari mwe ba mbere bageraho iyo bamaze kubyangiza kugira ngo mubibagurire kandi bazatahurwa byoroshye nimukurikiza amabwiriza mukagenzura ibyangombwa n’impapuro nyemezabwishyu z’abaza kubigurisha.
INKURU BIFITANYE ISANO: Abacuruza ibikoresho byakoreshejwe basabwe kugira uruhare mu kurwanya ubujura bw’ibikorwaremezo
Abangiza ibikorwaremezo bafatiwe ingamba zikomeye