Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Hatangijwe ibikorwa byo guteza imbere abaturage ku bufatanye bwa Polisi n’Ingabo z’u Rwanda

Ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’Ingabo z’igihugu (RDF), kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Werurwe 2024, batangije ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage (COP24).

Ni ibikorwa bifite insanganyamatsiko igira iti: “Imyaka 30 yo Kwibohora, ku bufatanye bw’Ingabo z’igihugu, Inzego z’Umutekano n’Abaturage mu iterambere ry’u Rwanda”, bizakorerwa mu gihugu 

DIGP Ujeneza yashyize ibuye ry'ifatizo ahazubakwa ikigo mbonezamikurire (ECD), ashyikiriza na sheki ya miliyoni 5Frw koperative y'imboni z'impinduka mu muhango wabereye mu Karere ka Burera mu murenge wa Kagogo

Mu gihe cy’amezi atatu, Polisi y’u Rwanda, Ingabo z’igihugu n’abafatanyabikorwa, bazafatanyiriza hamwe ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage birimo; kubakira imiryango itishoboye, kugeza amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ku batuye kure y’umuyoboro mugari  no kubaka ibigo mbonezamikurire y’abana (ECDs).

Ibindi bizakorwa harimo kubaka ibiraro bihuza abaturage, kugeza amazi meza ku baturage, gutanga ubuvuzi, koroza amatungo imiryango itishoboye, gushyikiriza ubwato koperative z’uburobyi n’iz’ubwikorezi mu mazi, gutera inkunga y’amafaranga ku makoperative y’imboni z’impinduka agizwe n’abari barabaswe n’ibiyobyabwenge bahoze mu bigo ngororamuco, gutera ibiti no gukora amaterasi y’indinganire mu rwego rwo kurwanya isuri ndetse no gukora ubukangurambaga ku mutekano n’isuku.

Minisitiri w'ingabo Juvenal Marizamunda yayoboye umuhango wo gutangiza ibikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y'abaturage mu Karere ka Musanze, ahubatswe ibiraro bibiri bizafasha mu migenderanire y'abaturage mu mirenge ya Musanze na Nyange

Umuhango wo gutangiza ibi bikorwa byabereye mu Ntara zose z’igihugu no mu Mujyi wa Kigali, wayobowe n’abayobozi batandukanye, barimo abo muri guverinoma, abo mu ngabo z’u Rwanda n’abo mu nzego z’umutekano, bashimiye abaturage uruhare n’ubufatanye bakomeje kugaragaza mu gusigasira umutekano w’igihugu, ariwo musingi w’iterambere.

Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda Gen Mubarakh Muganga, yifatanyije n'abaturage bo mu Karere ka Ngoma, ahatangijwe umushinga wo kugeza amazi meza ku baturage

Mu mwaka wa 2010, nibwo Polisi y’u Rwanda yatangije gahunda y’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage bizwi nk’Ukwezi kwa Polisi (Police Month). 

Mu mwaka wa 2022, Polisi yashoye hafi Miliyari 2.5Frw mu mushinga w’ibikorwa bigamije guteza imbere abaturage, naho mu mwaka wa 2021, arenga Miliyari 1Frw yashyikirijwe abatangije imishinga y’iterambere nk’inkunga yo kubafasha kurushaho kwiteza imbere.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu, Jean Claude Musabyimana ubwo yifatanyaga n'abaturage mu gutangiza igikorwa cyo kubakira imiryango itishoboye mu Karere ka Gisagara, umurenge wa Ndora

Ibikorwa by’ Ingabo z’u Rwanda (RDF) bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage bizwi nka ‘Army Week’, byatangiye mu mwaka wa 2009.

Uruhare rwa Polisi n’Ingabo z’u Rwanda mu bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage biteganywa n’amategeko agenga izi nzego zishinzwe kurinda igihugu n’umutekano, zikorana kandi zikanahuza ibikorwa mu kuzuza inshingano zazo.

Minisitiri w'imicungire y'ibiza, Maj. Gen (rtd) Albert Murasira yashyize ibuye ry'ifatizo ahazubakwa Ikigo mbonezamikurire n'ikiraro mu Karere ka Rutsiro, umurenge wa Boneza

Minisitiri w'uburinganire n'iterambere ry'umuryango, Dr. Valentine Uwamariya, ashyira ibuye ry'ifatizo ahazubakwa ikigo mbonezamikurire mu Karere ka Gasabo, umurenge wa Rutunga

Umuhango wo gutangiza ibikorwa bigamije iterambere n'imibereho myiza y'abaturage mu Karere ka Bugesera, wayobowe na Guverineri w'intara y'Iburasirazuba, Rubingisa Pudence