Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

PTS GISHARI: Abarenga 340 basoje amahugurwa ya DASSO

Urwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano (DASSO), rwungutse kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Nyakanga, abakozi bashya 349, nyuma yo gusoza amahugurwa yari amaze amezi 4 abera mu Ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Umuhango wo gusoza aya mahugurwa y’icyiciro cya 7 wayobowe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Jean Claude Musabyimana, ukaba wanitabiriwe n'Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye na Guverineri w’Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa.

Abasoje amahugurwa bagizwe n’abasore 241 n’abakobwa 108 bakomoka mu turere 12, aritwo; Burera, Gakenke, Gicumbi, Karongi, Kayonza, Ngororero, Nyabihu, Nyamasheke, Nyanza, Rubavu, Rusizi na Rwamagana.

Minisitiri Musabyimana yashimiye Polisi y’u Rwanda gukomeza guteza imbere ubushobozi bwa DASSO kugira ngo irusheho kugira uruhare ku mutekano w’igihugu.

Yasabye abasoje amahugurwa kuzakorana neza na bagenzi babo basanze mu kazi kugira ngo bafashe abaturage batuye aho bazaba bakorera.

Yagize ati: "Aya mahugurwa musoje uyu munsi mwayigiyemo byinshi bizabafasha guhashya imico mibi ikigaragara hirya no hino irimo; ubusinzi, ubujura, gukubita no gukomeretsa, amakimbirane mu miryango, ibiyobyabwenge, imitangire mibi ya serivisi n’ibindi bihungabanya umutekano w’abaturage.”

Yabashishikarije kuzarangwa n’ubunyamwuga mu kazi no gukorana bya hafi n’abaturage baharanira impinduka nziza mu bijyanye n’iterambere n’imibereho myiza.

Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi ry’amahugurwa, Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti yibukije abanyeshuri basoje amahugurwa kuzakurikiza inyigisho bahawe nk’umusemburo wo kurushaho gukunda igihugu, kukirinda no kwitanga batizigamye mu kazi ka buri munsi no gufatanya n’abandi basanze mu kazi, birinda icyatesha agaciro urwego bagiye gukorera kandi byose bakabikora mu nyungu rusange z’abaturarwanda bose.

 Mu gihe cy’ibyumweru 12 aba banyeshuri bamaze mu mahugurwa, bize amasomo atandukanye azabafasha kuzuza neza inshingano zabo arimo; Inshingano, imiterere n’imikorere y’urwego rwa DASSO, Ubumenyi ku mbunda n’izindi ntwaro, Imyitozo ngororamubiri n’ubwirinzi butifashisha intwaro, ubutabazi bw’ibanze, Amasomo abatoza imyitwarire n’akarasisi, Imikoranire ya DASSO n’abaturage ndetse n’izindi nzego zishinzwe umutekano, Kurwanya ibiza no kurengera ibidukikije.