Ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Kanama 2024, hateraniye ku nshuro ya 13, ihuriro ngarukamwaka ry’iminsi ibiri rihuza abapolisikazi.
Iri huriro buri mwaka, rihuriza hamwe abayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda, abayobozi muri guverinoma, abapolisikazi n’abandi bafatanyabikorwa, hagamijwe kurebera hamwe ibimaze kugerwaho n'abapolisikazi, imbogamizi bahura na zo mu kazi ka buri munsi n’ingamba zo kurushaho guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye muri Polisi y’u Rwanda bijyanye no kuzuza neza inshingano zabo.
Ryafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Consolée Uwimana ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) CG Felix Namuhoranye, ku nsanganyamatsiko igira iti "Umupolisikazi w'u Rwanda ku ruhembe mu kubaka Polisi y’umwuga.”
Mu ijambo yavuze atangiza ihuriro, Minisitiri Uwimana yavuze ko bicyenewe ko hakomeza gushyirwa imbaraga mu kwimakaza ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye.
Yagize ati: “Uyu munsi umubare w’abakobwa n’abagore bari muri Polisi ungana na 23,5% by’abapolisi bose b’u Rwanda. Uyu ni umubare ushimishije ugereranyije n’aho twavuye n’imiterere y’akazi mukora.”
Yakomeje ati: “Kuba ubuyobozi bwa Polisi bwarashyizeho ishami rishinzwe guteza imbere uburinganire, bukaba bunakomeje kongera umubare w’ abagore n’abakobwa b’abapolisi bagira uruhare mu bikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi, bigaragaza imbaraga zishyirwa mu kwimakaza uburinganire n’agaciro gahabwa umugore.
Minisitiri Uwimana yashimiye abapolisikazi, ubwitange n’umurava bagira mu kazi kabo ka buri munsi mu kubungabunga umutekano w’abaturarwanda n’uruhare rwabo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi.
Kuri ubu, u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere mu kohereza umubare munini w’abapolisikazi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro.
Ati: “Raporo zitandukanye zerekana ko mugaragaza ubudasa mu butumwa bw’akazi mwoherezwamo. Imbaraga, ubushake n’impano mwifitemo kandi bigaragaza ko umukobwa ashobora kuba ku ruhembe mu kunoza akazi kinyamwuga. bikorwa byanyu biduteye ishema nk’abanyarwanda muri rusange n’abanyarwandakazi by’umwihariko cyane ko hari benshi muhuza uyu mwuga n’inshingano zo kuba umubyeyi n’umugore mu muryango Nyarwanda.”
Minisitiri Uwimana yabibukije ko mu buzima nta cyikora, abasaba kubyaza umusaruro amahirwe atangwa na Polisi barushaho kwiyungura ubumenyi kugira ngo babashe gupiganira kujya mu myanya y’ubuyobozi bikazanatuma barumuna babo benshi bitabira uyu mwuga usanzwe uzwi nk’uw’abagabo.
IGP Namuhoranye yavuze ko iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye muri Polisi y’u Rwanda ritangirira mu kwinjiza abapolisi mu kazi rigakomereza no mu kubohereza aho bakorera mu nzego zose z’akazi zirimo izifatirwamo ibyemezo.
Yagize ati: “Hari igihe umubare w’abapolisikazi wabarirwaga muri 500, kandi nabwo bikumvikana nk’aho ari munini. Turishimira ko twarenze inzitizi zagaragaraga, aho kuri ubu mu gihe gito duteganya kurenza ikigero cya 30%.”
Yongeyeho ati: “Iri huriro ry'abapolisikazi ntirishingiye ku byo tuganirira hano n’imyanzuro ihafatirwa gusa, ahubwo icy’ingenzi ni uburyo bishyirwa mu bikorwa. Bizagerwaho hashingiwe ku buryo duhangana n'imbogamizi duhura nazo mu kubishyira mu bikorwa.”
IGP Namuhoranye yavuze ko ubuyobozi bwa Polisi buzakomeza gushishikariza abapolisikazi kwitabira gahunda zo guteza imbere ubumenyi kugira ngo babashe gukorera mu nzego zose z’akazi ka Polisi no mu myanya mpuzamahanga.
Umuyobozi Mukuru wungirije wa UNDP mu Rwanda, Nana Teiba Chinbuah, yashimye imbaraga u Rwanda rushyira mu guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.
Madamu Chinbuah yagize ati: "Imbaraga Polisi y'u Rwanda ishyira mu gucungira umutekano abaturarwanda bose ni ibyo kwishimira. UNDP tuzi neza ko mu gihe nta mahoro n’umutekano w’abantu n’ibyabo, nta terambere rishoboka. Ni yo mpamvu ubufatanye bwa UNDP na Polisi y’u Rwanda bwatangiye Polisi igishingwa kandi buzakomeza gushingira mu kubaka ubushobozi, ubufatanye n’abaturage mu gukumira ibyaha, guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye no guha agaciro umugore.”
Yashimye uruhare rw'umugore mu nzego z’umutekano z’u Rwanda mu kubungabunga amahoro n'umutekano haba mu gihugu imbere ndetse no mu bikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi.