Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Werurwe, Polisi y’u Rwanda yagiranye inama n’abayobozi b’amakoperative y’abamotari yari igamije kwibutsa abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto gukora kinyamwuga mu rwego rwo kwirinda impanuka zikorerwa mu muhanda rimwe na rimwe zigatwara ubuzima bw’abantu.
Abamotari ni bamwe mu bagira uruhare mu guteza impanuka zibera mu muhanda, aho mu mezi abiri abanza y’uyu mwaka wa 2024; ni ukuvuga ukwezi kwa Mutarama na Gashyantare, habaye impanuka zigera kuri 89 zahitanye ubuzima bw’abantu, 16 muri zo zatewe n’abamotari zitwara ubuzima bw’abantu 19 barimo abamotari 10, abagenzi 6 bari batwaye n’abanyamaguru batatu.
Muri icyo gihe kandi hafashwe Moto zigera ku 194 zitafatiwe ubwishingizi, izigera kuri 97 zafashwe abazitwaye badafite uruhushya rwo gutwara abagenzi, 12 zifatwa zarahishe icyapa kiziranga (Plaque), 212 z’abari banyoye ibisindisha n’izegera kuri 50 z’abari bahetse imizigo bayivanze n’abagenzi.
Ibindi bintu bikunze guteza impanuka mu muhanda, ku bamotari harimo umuvuduko ukabije, kugenda basesera mu bindi binyabiziga no gutwara nabi, gupakira bakarenza ubushobozi bwa moto, kutubahiriza inzira z’abanyamaguru n’ibimenyetso byo mu muhanda, kugira umunaniro bitewe no gukora amanywa n’ijoro n’andi makosa atandukanye.
Umuyobozi wa Polisi ushinzwe ibikorwa n’ituze rusange, Commissioner of Police (CP) George Rumanzi, yavuze ko umwuga w’ubumotari ugira uruhare runini mu iterambere ry’umuryango n’iry’igihugu muri rusange, ariko ko ugomba gukorwa mu buryo bunoze bwa kinyamwuga hubahirizwa amabwiriza n’amategeko bigenga umuhanda.
Yagize ati: “Hakenewe abakora uyu mwuga bagaragaza imyitwarire myiza ishyira imbere umutekano nk’umuco kandi bakora kinyamwuga kugira ngo urusheho kubagirira akamaro bo ubwabo, imiryango yabo no ku iterambere ry’igihugu muri rusange.”
Yabashishikarije kwita ku bo bayobora no kubakurikiranira hafi kandi bagakorana na Polisi mu kurwanya imyitwarire mibi ya bamwe muri bo ikunze kuba intandaro y’impanuka zihitana ubuzima bw’abantu.
Abayobozi b'amakoperative y’abamotari bavuga ko batangiye igikorwa cyo gushyira abamotari bahagarariye mu bubikoshingiro mu buryo bw’ikoranabuhanga (Database) igihe bose bazaba bamaze kwinjizwamo bikazajya bibafasha kubagenzura no kumenya umubare w’abo bafite n’abiyitirira uwo mwuga.