Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda n’iya Dubai zasinye amasezerano y’ubufatanye

Inzego zombi, Polisi y'u Rwanda n’iya Dubai zashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye mu gufatanyiriza hamwe kubaka ubushobozi n’ibikorwa bigamije gucunga umutekano. 

Ni amasezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) CG Felix Namuhoranye n’Umuyobozi wa Polisi ya Dubai Lt. Gen. Abdullah Khalifa Al Marri, kuri uyu wa Kane, tariki ya 7 Werurwe, i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).

Ni mu ruzinduko rw’akazi IGP Namuhoranye n’itsinda ry’intumwa ayoboye bagiriraga muri iki gihugu, ahaberaga inteko rusange ya Polisi Mpuzamahanga n’imurikabikorwa mu gihe cy’iminsi itatu, mu kigo Mpuzamahanga cy’Ubucuruzi mu Mujyi wa Dubai, yasojwe kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Werurwe.

Aya masezerano akubiyemo ubufatanye bw’inzego zombi za Polisi mu bijyanye n’amahugurwa no gusangira ubunararibonye; kungurana ubumenyi mu bijyanye no gucunga umutekano n’ituze rusange, kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka n’iterabwoba, uburyo bwo kugenza ibyaha, gushakisha ibimenyetso bya siyansi byifashishwa mu butabera, ikoranabuhanga, gukoresha imbwa zifashishwa mu gusaka, gucunga umutekano wo mu muhanda n’ibindi.

Mu biganiro byahuje inzego zombi, abayobozi ba Polisi bashimye ubufatanye busanzweho biyemeza kwihutisha gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano yashyizweho umukono.

Intumwa z’u Rwanda kandi zasuye ibigo bya Polisi ya Dubai bitandukanye birimo; Ikigo cy’ikoranabuhanga mu kugenzura no gucunga umutekano, Sitasiyo ya Polisi ikora mu buryo bw’ikoranabuhanga, Ikigo gitangirwamo amahugurwa yo gukoresha intwaro na tekiniki n’ibindi.

Inteko rusange ya Polisi Mpuzamahanga

Inteko rusange ya Polisi Mpuzamahanga y’iminsi itatu yahurijwe hamwe n’imurikabikorwa, yitabiriwe n’abayobozi ba Polisi n’abandi bayobozi baturutse mu bihugu birenga 65, barimo n’abamurikabikorwa.

Ku nsanganyamatsiko igira iti: "Guhuza inzego za Polisi hagamijwe kubaka ejo hazaza hatekanye," yibanze ku iterambere n’imbogamizi zikigaragara ku mutekano, uburyo bwo gukemura ibibazo bibangamira ibikorwa byo kurwanya ibyaha no gucunga umutekano binyuze mu guteza imbere ubufatanye no guhanahana amakuru hagati y’inzego za Polisi ku rwego mpuzamahanga