Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Ukwakira 2023, ku cyicaro gikuru cya Polisi y'u Rwanda ku Kacyiru habereye ibiganiro byahuje Polisi y'u Rwanda, Urwego rw'ubugenzacyaha (RIB) ndetse n'Itangazamakuru.
Ni ibiganiro byari biyobowe na Minisitiri w'Umutekano w'imbere mu Gihugu, Alfred Gasana na Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta Dr. Emmanuel Ugirashebuja.
Hari kandi Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda (IGP) Felix Namuhoranye n'Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw'Ubugenzacyaha Col. (rtd) Jeannot Ruhunga.

Minisitiri Gasana agaruka ku ishusho y'umutekano mu gihugu, yavuze ko muri rusange umutekano umeze neza usibye imvura nyinshi yagiye iwuhungabanya mu duce tumwe na tumwe ndetse n'abantu bangiza ibikorwaremezo babyiba.
Yagize ati:" Muri rusange umutekano umeze neza uretse ibiza byagiye bigaragara kuva mu ntangiriro z'uyu mwaka turimo bigasenya amazu, bigahitana abantu n' amatungo ndetse bigasenya n'ibikorwaremezo.
Yakomeje ati:" Muri iyi minsi kandi harimo kugaragara ubujura bw'insinga z'amashanyarazi n'ibindi bikorwaremezo ndetse hakaba n'abarimo gusiga ubuzima muri ubu bujura."
Minisitiri Gasana yavuze kandi ko muri iki gihe hakigaragara ikibazo cy'impanuka zo mu muhanda, zimwe muri zo zihitana ubuzima bw'abantu, abandi zikabamugaza.
Ati: "Muri iki gihe harimo kugaragara impanuka zo mu muhanda zihitana ubuzima bw'abawukoresha, ahanini kandi izi mpanuka zituruka ku bagendera ku muvuduko ukabije n'andi makosa ashobora kwirindwa."
Yagaragaje ko abakunze kwibasirwa ari abatwara amagare, abatwara moto ndetse n'abanyamaguru.
Polisi y'u Rwanda yakajije ubukangurambaga mu baturarwanda bugamije kurwanya impanuka zo mu muhanda. Ubu bukangurambaga bwa 'Gerayo Amahoro' bugenda butanga umusaruro kuko ubona ko hari imyumvire y'abakoresha umuhanda igenda ihinduka bigatuma n'impanuka zigabanuka."
Minisitiri w'Ubutabera akaba n'intumwa Nkuru ya Leta Dr. Emmanuel Ugirashebuja yashimye uruhare rw'itangazamakuru kuko ruhuza umuturage n'izindi nzego hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha.
Yagize ati:"Itangazamakuru ni nk'ikiraro gihuza umuturage n'izindi nzego harimo iza Polisi n'Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB). Hari inkuru usanga zicukumbuye zigaragaza ibibazo bibangamiye abaturage harimo n'ibyaha. Inzego z'umutekano n'iz'ubutabera mu mikoranire yazo zihera kuri ayo makuru zigakurikirana abakekwaho ibyo byaha."
Yakomeje avuga ko ubu bufatanye buzahoraho, itangazamakuru rikomeze kugeza ku baturage ubutumwa bugamije kurwanya no gukumira ibyaha bityo abaturage bakomeze kubaho batekanye.
Yavuze ko Polisi na RIB ari inzego zuzuzanya kandi zigamije gusenyera umugozi umwe harwanywa ibyaha, kuba zahura zikagirana ibiganiro nta gishya kirimo ko ahubwo ari umwanya wo guhura bakungurana ibitekerezo ku bintu bitandukanye.
Muri ibi biganiro abanyamakuru bahawe umwanya babaza ibibazo banatanga ibitekerezo bimwe birasubizwa ibindi bihabwa umurongo.



Kinyarwanda
English











