Inama ya 3 y’abayobozi ba Polisi bo mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara yaberaga mu Rwanda kuva kuri uyu wa mbere tariki ya 3 werurwe, ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Werurwe yasoje imirimo yayo.
Mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama, abayobozi ba za Polisi biyemeje gukorera hamwe birushijeho mu kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, iterabwoba, icuruzwa ry’abantu n’iry’ibiyobyabwenge ndetse n’ikwirakwiza ry’intwaro nto.
Iyi nama ikaba yari iteraniyemo abayobozi barenga 200, barimo abayobozi ba za Polisi zo mu bihugu bya Afurika, n’ abapolisi bakuru muri ibyo bihugu.
Aba bayobozi bakaba bemeranyijwe kandi guhuza ibikorwa bagakoresha ikoranabuhanga ndetse no kwifashisha ubufatanye bwa Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha (Community Policing) hagamijwe kubaka isi itekanye kurushaho.
Ibihugu birenga 40 byari byitabiriye iyi nama, ibirenga 25 bikaba byari bihagarariwe n’abayobozi ba Polisi z’ibihugu byabo.
Indi myanzuro yafatiwe muri iyo nama harimo guhanahana ubumenyi, no kongera ubushobozi bw’abapolisi b’ibihugu byabo, gushyiraho ingamba zfatika zo gukusanya no guhanahana amakuru ku nzago z’umutekano hagamijwe imibereho myiza n’umutekano w’abaturage b’ibihugu byabo.
Asoza ku mugaragaro iyi nama, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harelimana, yavuze ko iyi nama yaziye igihe mu kongera ubufatanye, guhanahana ubunararibonye ndetse n’amakuru mu gushaka umutekano w’abanyafurika.
Aha yagize ati: “ Mu mateka y’u Rwanda, iyi nama izahora yibukwa ko yabaye ingirakamaro mu guhuza imbaraga nk’abanyafurika mu kubaka isi itekanye.
Minisitiri Harelimana akaba yanashimiye ubufatanye hagati y’umuryango uhuza Polisi zo mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara(IACP) n’iz’ibihugu by’Afurika y’i Burasirazuba (EAPCCO).
Iyi miryango uko ari 2 ku munsi wa mbere w’iyi nama ikaba yaranasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu gufatanya mu nzego zitndukanye.
Umuyobozi w’ihuriro ry’abayobozi ba Polisi z’ibihugu byo ku isi, Yousry (Yost) Zakhary, nawe yashimiye Polisi y’u Rwanda by’umwihariko, kuba yarafashe iya mbere mu guhuriza hamwe Polisi z’ibihugu bya Afurika bagamije intego imwe.
Yanasabye abitabiriye iyi nama gufatira urugero ku Rwanda, kandi bagashyira mu bikorwa ibyo bemeranyijweho muri iyi nama
Gen. Victoria Phiyega, umuyobozi mukuru wa Polisi ya Afurika y’Epfo yemeje ko iyi nama ibaye umusingi w’imikorere iboneye ya za Polisi z’ibihugu bya Afurika
Aha yagize ati: “ Iyi nama ibaye ingirakamaro mu gutuma umugane wacu utekana kurushaho, twize kandi tuvanye muri iyi nama byinshi bizatuma dutera imbere mu gucunga umutekano w’ibihugu byacu by’umwihariko n’uw’umugabane wacu muri rusange”.
Kinyarwanda
English











