Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’urwanda yatabaye bwangu inzu yari ifanzwe ni nkongi y’umuriro

Ku italiki ya 22 werurwe mu Karere ka Gasabo mu murenge wa Kimironko mu kagari ka Kibagabaga inzu y’umuturage witwa Marie Jose Uhorakeye yafashwe n’inkongi y’umuriro ariko iza kuzimywa na polisi ishami rishizwe  kurwanya inkongi y’umuriro.

Amakuru yagejejwe kuri polisi ni uko ishya ry’iy’inzu ryatewe n’ipasi y’umuriro yasinzwe icometswe nyuma iza kugwa ku mufariso biza gutera iyo mpanuka.

Umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kigali Superintendent Mbabazi Modeste akaba yatangaje ko iyi nkongi yatewe n’uburangare bwatumye inzu ishya aho ibikoresho byo mu nzu byahiriyemo nk’inkweto, imyenda, imifariso ndetse n’igisenge cy’inzu.

Supt. Mbabazi akaba yakomeje asaba abaturage kujya birinda ibintu byose byateza inkongi z’umuriro kuko bidindiza iterambere ndetse bamwe bakaba bahasiga ubuzima. Yongeyeho ko polisi yatabariye ku gihe ibi bakaba babishimira abaturage baba batabarije ku gihe ibi bakaba babikesha inyingisho za community policing zacengeye mu baturage. Yagaragaje ko iyo batabarije igihe polisi nayo igera ahabereye inkongi vuba igatabara vuba umuriro utaraba mwinshi.

Umuvugizi wa polisi mujyi wa Kigali Supt. Mbabazi Modeste yavuze ko impamvu zikunze guteza inkongi z’imiriro harimo itsinga z’amashanyarazi zitujuje ubuziranenge, uburangare, abagizi ba nabi batwikira abandi ndetse n’ubujiji.

Ishami rya polisi rishinzwe kurwanya inkongi ubu rifite ibikoresho bigeshweho bwovkurwanya inkongi z’imiriro ndetse no gutanga ubutabazi bw’ibanze aho imodoka ishobora gutabara abantu bari mu kaga bari mw’igorofa rya makumyabiri ndetse n’ubutabazi kucbantu bari muri metero 55 z’uburebure bashobora kuba bari mu kaga.

Polisi y’u Rwanda ikaba ifite abapolisi binsobere 98 bashinzwe kurwanya inkongi y’umuriro, hari umurongo utishyurwa wa 111 abantu kandi bashobora kwifashisha batabaza cyangwa batanga amakuru ajyanye n’inkongi z’imiriro.

Inkongi z’imiriro zikunze kwiganza cyane cyane mu mujyi wa Kigali ariko ubu polisi ikaba ifite ibikoresho birwanya inkongi zimiriro bitandukanye bigiye kujyanwa ku rwego rw’Intara.