Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’uRwanda irakangurira abanyeshuri kurwanya ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu

Abanyeshuri 625 biga mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya IPRC Kicukiro kuri uyu wagatatu taliki ya 18 Gashyantare 2015 basuwe na Police y’uRwanda maze bahabwa ubutumwa   bwo kubashishikariza kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge ndetse n’ icuruzwa ry’abantu.

Inspector of Police Seraphine Nyirandikubwimana umupolisi ukorera mu ishami rishinzwe guhuza polisi n’abaturage muri polisi y’u Rwanda yasobanuriye abo banyeshuri uruhare rw’urubyiruko mukurwanya ibiyobyabwenge maze abasobanurira ububi bwabyo n’ingaruka zabyo harimo urugomo, ubujura, ibyahabikorerwa mu ngo, gucikiriza amashuri n’ibindi.

Yababwiye ko ibiyobyabwenge ari ikibazo kibangamira umutekano ndetse gishobara no kubangamira imitsindire y’umunyeshuri bityo bikaba byanamuviramo no kutagera kuntumbero yihaye.

Yasabye abanyeshuri cyane ab’igitsina gore kwirinda umuntu uwo ariwe wese wabashukisha impano cyangwa ababwira ko agiye kubashakira amashuri meza n’akazi hanze y’igihugu kuko baba bagamije kubashora mu busambanyi no kubakoresha imirimo y’ingufu iyo babagejeje mu mahanga.

Yibukije abo banyeshuri ko ibiyobyabwenge bigira   ingaruka mbi kubuzima bw’ubinywa, umuryango ndetse n’igihugu bikaba bituma hakorwa ibindi byaha birimo ubujura, urugomo, ihohoterwa rishingiye kugitsina, gufata kungufu no gusambanya abana.

Umuyobozi w’ ikigo David Rugambwa  yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba idahwema gutanga ibiganiro bigenewe abanyeshuri bigamije kubarinda ibiyobyabwenge ndetse n’icuruzwa ry’abantu.

Umuyobozi w’ikigo yavuze kandi ko urugamba rwo kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu bitakagombye guharirwa Polisi yonyine ko ahubwo ari inshingano za buri munyarwanda.