Kanda hano urebe amafoto y'uwo muhango
Kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Werurwe 2014, mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda riri i Gishali mu karere ka Rwamagana, habereye umuhango wo gusoza amahugurwa yatumye abapolisi bagirwa ba ofisiye bato. Abagizwe ba ofisiye bato ni 458 barimo ab’igitsinagore 87. Abarangije amasomo abemerera kuba ba ofisiye bato ni icyiciro cya 6, bakaba bari bamaze umwaka biga amasomo anyuranye arimo kubungabunga umutekano haba imbere mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.
Mu yandi masomo bahawe nk’uko byagiye bigarukwaho n’umuyobozi w’ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishali CP Joseph Mugisha, ni ajyanye n’ubuyobozi n’imicungire y’abakozi, amategeko, ikoranabuhanga mu gukora iperereza, ubutabazi bw’ibanze, ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu gukumira ibyaha, ndetse bakaba baragiye bahabwa n’ibiganiro bitandukanye n’abashyitsi bagiye babasura bakora mu nzego zinyuranye.
Umuyobozi w’ishuri rya Polisi rya Gishali, akaba yasabye abagizwe ba ofisiye bato kuzakora neza imirimo bazashingwa hirya no hino mu gihugu. Uyu muyobozi akaba yavuze ko yizeye ko batazatenguha ishuri ryabahaye ubumenyi mu kuzuzuza neza inshingano zabo, ngo kuko bakurikiye neza amasomo kandi bakarangwa n’imyitwarire myiza.
Kanda hano urebe amafoto y'uwo muhango
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame niwe wari umushyitsi mukuru, akaba ari nawe wabahaye ipeti rya Assistant Inspector of Police ribemerera kuba ba ofisiye bato, nk’uko abyemererwa n’itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda nk’umukuru w’igihugu.
Mu ijambo rye yashimiye cyane abari n’abategarugori kuba baratinyutse bakitabira ayo mahugurwa, kuko nk’uko yabivuze imirimo nk’iyi yitabirwaga n’abagabo bikaba byarasaga nk’ibyabaye umuco.
Umukuru w’igihugu akaba yashimiye abateguye aya mahugurwa yaba Polisi y’u Rwanda muri rusange ndetse n’abarimu. Yakomeje avuga ko amahugurwa nk’aya atuma abayarangije bagira ubumenyi bufasha Polisi y’u Rwanda kubahiriza amategeko,ikaba ari imwe mu nshingano zayo.
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, yanavuze ko uretse gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo,Polisi y’u Rwanda ifite n’inshingano zirebana n’iterambere ry’igihugu, cyane cyane igira uruhare mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abanyarwanda.
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze ko, Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zishinzwe umutekano, bagomba guhora biyungura ubumenyi hagamijwe gukumira ibyaha.
Ibi yabivuze kuko muri iki gihe hagenda hagaragara ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ibyaha ndengamipaka ndetse n’ibyaha by’iterabwoba byagiye bikorwa hirya no hino ku isi ndetse no mu karere.
Kugira ngo ibi byose bikumirwe ndetse binarwanywe, yavuze ko hagomba kubaho ubufatanye ku rwego mpuzamahanga.
Umukuru w’igihugu akaba yasoje asaba abapolisi barangije amahugurwa kuzakoresha neza ubumenyi bahawe, ari nako bitanga mu kazi kabo hagamijwe guteza imbere abaturage b’u Rwanda.
Kinyarwanda
English











